Sudan : abarenga 60 bapfiriye mu mwuzure watewe n’iturika ry’urugomero rw’amashanyarazi
Abantu benshi bishwe nyuma y’urugomero rwasenyutse mu majyaruguru y’amajyaruguru ya Sudani, byatewe nuko muri iki gihe iki gihugu gihanganye n’imvura nyinshi itera umwuzure uteye ubwoba.
Minisiteri y’ubuzima yabanje kuvuga mu itangazo ryagiye ahagaragara ritinze ku cyumweru ko urugomero rwa Arbaat ruherereye mu majyaruguru ya Port Sudani rwasenyutse, rugahitana abantu bane mu mazi y’umwuzure ndetse ko aya mazi yasenye amazu atari make.
Yongeyeho ko ibikoresho byoherejwe muri ako karere kugira ngo bifashe abagizweho ingaruka n’ibi biza ,icyakora, ibitangazamakuru byaho birimo al-Taghyeer na Medameek, byatangaje ko umubare wageze ku bantu nibura 60 ndetse abandi benshi bivugwa ko babuze.
Ali Issa waei aho yabwiye Al Jazeera ko yakiriye ubutumwa bw’uko abaturage baguye mu modoka kubera amazi y’umwuzure.
Aho yagize ati: “Hariho amakamyo arindwi yatwaraga imiryango, abasaza n’abana.” Ati: “Twaje kureba ibyabaye ariko ntitwashoboye kugera ku rugomero.”
Kuva mu kwezi kwa Mata 2023, ingabo za Sudani zubuye imirwano yeruye n’ingabo z’abaparakomando zihuse (RSF), ndetse iyi ntambara yateje abaturage benshi ingorane zirimo kuva mu byabo. impuguke mu iby’ikirere kyle Morgan yavuze ko Port Sudan n’akarere kayikikije bishobora guhura n’ikibazo cyo kubura amazi yo kunywa biturutse ku gusenyuka kw’urugomero.
Ibitangazamakuru byaho bivuga ko urugomero rwaturikiye mu ijoro ryo ku wa gatandatu nyuma y’imvura nyinshi, nubwo amakuru arambuye yaragoye kuyegeranya kubera ikibazo cy’umurongo wa interineti.
Arbaat, iherereye ku birometero 40 mu majyaruguru ya Port Sudani,iyi yubatswe muri gahunda ya Sudani y’ingomero zifasha gucunga amazi y’umwuzure kandi niho amashami abiri yo hejuru y’umugezi wa Nili ahurira muri Sudani.
Iki gihugu cyahanganye n’imvura n’umwuzure kuva mu mpera za Kamena, ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ikiremwamuntu (OCHA) bivuga ko ikirere kibi cyibasiye abantu bagera ku 317,000 (imiryango 56450) mu ntara 16 zigize iki gihugu.
OCHA yatangaje ko uduce twibasiwe cyane harimo Darfur y’Amajyaruguru, Umugezi wa Nili, na Darfur y’Iburengerazuba.Kuruhande rw’ibibazo bikabije by’ibiribwa, Sudani nayo irimo guhangana n’icyorezo cya kolera kubera amazi y’umwuzure yanduza andi amazi asanzwe yo kunywa.