South Africa : uwiyitaga ‘ingénieur’ ukomeye akatirwa gufungwa imyaka 15 azira ibyangombwa mpimbano

Umugabo wari warabaye enjeniyeri (ingénieur) mukuru mu kigo cya leta y’Afurika y’Epfo cyo gutwara abagenzi muri gariyamoshi (PRASA) yakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa no gukoresha impamyabumenyi mpimbano.
u mwirondoro ujyanye n’ibyo yize (CV), yavugaga ko afite impamyabumenyi nyinshi mu byo gukora no gukanika imashini nyinshi, harimo n’impamyabumenyi yo muri Kaminuza yubashywe yo muri Afurika y’Epfo ya Witwatersrand, n’impamyabumenyi yo ku rwego rw’ikirenga (PhD) yo kuri kaminuza yo mu Budage.
Ariko urukiko rwo mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo rwumvise ko yari yararangije amashuri yisumbuye gusa.Daniel Mthimkhulu, wigeze kujya ashimagizwa nk’uwagize ibihe byiza mu kazi, yari umukuru w’aba enjeniyeri bo muri PRASA mu gihe cy’imyaka itanu. Ku mwaka yahembwaga umushahara wa miliyoni hafi 2.8 z’ama rand (angana na miliyoni 211 Frw).
Mthimkhulu yatawe muri yombi muri Nyakanga (7) mu mwaka wa 2015, nyuma gato yuko ikirundo cy’ibinyoma bye gitangiye guhirima.Yari yatangiye gukora mu kigo PRASA imyaka 15 mbere yaho, azamuka mu ntera byihuse ahinduka umukuru w’aba enjeniyeri, abicyesheje impamyabumenyi mpimbano ze.
Yari no mu b’ingenzi bageze ku masezerano ya miliyoni 600 z’ama rand (angana na miliyari 45 Frw) yo kugura gariyamoshi nshya zibarirwa muri za mirongo zivuye muri Espanye, ariko ntizashoboye gukoreshwa muri Afurika y’Epfo kuko zari ndende cyane.
Indi miryango n’abakoresha imbuga nkoranyambaga na bo bakiriye neza iyo nkuru, bamwe bavuga ko ibyabaye bigaragaza ho hakwiye gushyirwaho igenzura ry’ibanze igihe abantu bahabwa akazi.
Umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga X yatangaje ati: “Inkuru ya Daniel Mthimkhulu ni gihamya y’ubutegetsi budashoboye.
“Si kompanyi nyinshi zikoresha uburyo bwo kugenzura impamyabumenyi… Rwose dufite abandi bantu benshi bakorera ku mpamyabumenyi z’uburiganya kurusha uko tubitekereza.”
Mjonondwane yagize ati: “Urukiko rwazirikanye ubukana n’ubwinshi bw’uburiganya, igihombo cyinshi cyo mu rwego rw’imari cyabaye kuri PRASA n’ubuhemu bwa Mthimkhulu ku cyizere cy’umukoresha we.”Mu kiganiro cyo mu mwaka wa 2019 yagiranye n’igitangazamakuru eNCA cyo muri Afurika y’Epfo, Mthimkhulu yemeye ko nta PhD afite.
Yagize ati: “Nananiwe gukosora imyumvire yuko nyifite. Numvise gusa nta cyo bintwaye kuba kuri urwo rwego. Sinigeze nteganya ingaruka n’imwe iturutse kuri ibi.”
Liyetona Jenerali Seswantsho Godfrey Lebeya, umukuru w’umutwe kabuhariwe mu kugenza ibyaha wo muri polisi y’Afurika y’Epfo, wafashije mu kumugeza mu bucamanza, na we wishimiye igihano Mthimkhulu yakatiwe.