Watch Loading...
HomePolitics

SOUTH AFRICA :Perezida Ramaphosa yatangaje guverinoma nshya kandi idasanzwe

Kuri uyu wa mbere ,Cyril Ramaphosa ,Perezida wa Afurika yepfo amaze gushyira hanze abagize guverinoma nshya kandi idasanzwe kuko ihuriweho n’andi mashyaka atavuga rumwe na ANC iri kubutegetsi magingo aya .

Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje ibi , nyuma yuko ishyaka rye rya ANC (African National Congress) ritakaje ubwiganze mu nteko ishingamategeko mu matora yabaye muri Gicurasi (5) uyu mwaka.

Mu ijambo amaze kugeza ku benegihugu bari bamukurikiye ,yateruye ati : “leta y’ubumwe bw’igihugu… ntiyigeze ibaho na mbere mu mateka ya demokarasi yacu”.

Ishyaka ANC izagira imyanya 20 muri 32 igize iyo leta, mu gihe ishyaka rya DA (Democratic Alliance) ryari ryo shyaka rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi –ryo kuri ubu rizagira imyanya itandatu. Indi myanya itandatu yasangiwe n’amashyaka mato.

Uku gushyirwa mu myanya kwa bamwe kuje gurikiye ibiganiro bikaze byari bimaze ibyumweru, byari byateje inkeke ko amasezerano yo gusangira ubutegetsi yazaba amasigaracyicaro nyuma yuko Ramaphosa yari yashinje ishyaka rya DA kugerageza gushyiraho leta idakorera hamwe ahubwo igendera ku ngengabitekerezo ndetse n’amahame ya buri shyaka kandi bihabanye n’umurongo w’itegekonshinga.

Uku kwikubita hasi kw’abashyigikiye ANC mu matora kwagaragaje kudashimishwa ndetse no kubihirwa kw’abaturage ku kwitwara nabi kwayo mu guha abaturage serivisi z’ibanze no guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri, ubukene na ruswa.Ubwo yayoborwaga na Nelson Mandela, ANC yashoboye kugera ku ntego yayo yo gusoza ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba gashaka buhake b’abazungu bwa ‘apartheid’ muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1994, ndetse kugeza ubu yategekaga igihugu yonyine.

Muri guverinoma nshya, ANC izakomeza kugira minisiteri zikomeye nka minisiteri y’ingabo, minisiteri y’imari na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ,iyo minisiteri y’ububanyi n’amahanga yakomeje kumvikana cyane mu gushyigikira Abanye-Palestine no kwamagana cyane ibikorwa bya Israel muri Gaza.

Minisiteri ziyobowe na DA zirimo nka minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu – igenzura abinjira mu gihugu n’ibikorwaremezo ndetse iyi yahoze ari izingiro ry’urukurikirane rw’ibibazo bya ruswa. Umukuru w’iri shyaka John Steenhuisen azayobora minisiteri y’ubuhinzi.Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ku cyumweru, Ramaphosa yagize ati: “Leta nshya izibanda ku iterambere ry’ubukungu ryihuse, ridaheza kandi rirambye no gushyiraho sosiyete ibereye kurushaho.” nkuko tubikesha ibitangazamakuru bya hariya muri south africa.ishyakaANC yakiriye neza iyi leta, ivuga ko ari intambwe y’ingenzi itewe, ndetse igaragaza ubudaheranwa bwa demokarasi y’iri shyaka.

Bamwe baherereye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bisanze muri guverinoma nshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *