Sierra Leone : Iki gihugu kimaze gutora itegeko ribuza ishyingirwa ry’abana bari munsi y’imyaka 18
Guverinoma ya Sierra Leone yashyizeho itegeko rishya ribuza gushyingirwa kw’abana ryatangajwe mu birori bikomeye byateguwe na Fatima Bio, umugore wa Perezida, byabaye ku wa kabiri mu murwa mukuru Freetown.
Abitabiriye iki gikorwa harimo umugore wa perezida wa Cap-Vert n’umugore wa perezida wa Namibia, barebaga ubwo umugabo we, Perezida Julius Maada Bio, yashyiraga umukono ku itegeko ribuza gushyingirwa kw’abana.Ubu umuntu uwo ari we wese wagira uruhare mu gushyingirwa kw’umukobwa ufite munsi y’imyaka 18 azajya afungwa imyaka nibura 15 cyangwa acibwe amande agera ku madolari 4,000 y’Amerika (angana na miliyoni 5Frw), cyangwa byombi.
Umwe mu banyeshuri muri kaminuza witwa Khadijatu Barrie ufite umuvandimwe we washyingiwe afite imyaka 14, yabwiye igitangazamakuru cya BBC ko yakiriye neza iryo tegeko, ariko ko yifuza ko ryari kuba ryaraje mbere rikarengera murumuna we.Uyu munyeshuri wiga amasomo ajyanye n’uburinganire, w’imyaka 26, yagize ati: “Nifuza rwose ko ryari kuba ryarabayeho mbere. Nibura nari kuba nararengeye murumuna wanjye n’inshuti zanjye n’abandi baturanyi.”
Sierra Leone ni sosiyete ishingiye ku guha ijambo cyane umugabo, ndetse ni ibintu bisanzwe muri icyo gihugu kubona se w’umukobwa amushyingira ku gahato.Barrie avuga ko na we byari bigiye kumubaho afite imyaka 10. Yarabyanze arahunga ava mu rugo rw’iwabo, nyuma yuko se avuze ko atakimufata nk’umwana we.
Yagize amahirwe yo kubona abarimu bakamurihira amafaranga y’ishuri, ndetse n’umukozi w’umutima mwiza wo mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) wamufashije ku bijyanye n’icumbi.Ariko avuga ko bigoye ku baba mu cyaro kudakurikiza uwo mugenzo, avuga ko buri gace bizasaba ko gahabwa amakuru kuri iri tegeko rishya kugira ngo ritange umusaruro.
Barrie yagize ati: “Niba buri wese asobanukiwe igihari kigutegereje mu gihe ubikoze, nzi neza ko iki gihugu kizaba cyiza kurushaho.”
Minisiteri y’ubuzima ya Sierra Leone igereranya ko kimwe cya gatatu cy’abakobwa bashyingirwa mbere yuko buzuza imyaka 18, bigatuma habaho umubare uri hejuru mu gihugu w’abagore bapfa babyara uri mu mibare iri hejuru cyane mu bihugu byo ku isi.Abashobora guhanwa bijyanye n’itegeko rishya barimo umukwe, ababyeyi cyangwa abarezi b’umugeni w’umwana, ndetse n’abitabira ubwo bukwe.
uyu mutegetsi wotwa Fatima Bio, ufata iya mbere mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuva umugabo we yaba perezida mu myaka itandatu ishize, yashatse ko uwo mushinga w’itegeko ushyirwaho umukono mu birori bikomeye.Kuva abadepite bakwemeza uwo mushinga w’itegeko mu byumweru bishize, ntabwo byagarutsweho cyane mu bitangazamakuru byo mu gihugu.