HomePolitics

Sandrine Isheja yashimiye perezida Kagame nyuma yo kumugira Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBA

Isheja Sandrine Butera yashimiye byimazeyo Perezida kagame Paul nyuma yo guhubwa inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, aho azaba yungirije Barore Cleophas.

Abicishije ku urukuta rwe rwa X rwahoze ari Tweeter yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame k’ubwi icyizere yamugiriye akamuha inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA .

Aho yagize ati : ” U Rwanda nirugusaba amaboko uzaruhe n’umutima! Ibi nibyo mwadutoje, Nyakubahwa Paul Kagame , mbashimiye icyizere mwangiriye kandi niteguye gutanga ubwenge, umutima n’amaboko yanjye mu gukomeza kubaka u Rwanda.”

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Isheja Butera Sandrine wagizwe Umuyobozozi Mukuru wungirije wa RBA naho Zephanie Niyonkuru akurwa mu nshingano z’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Isheja Butera yari asanzwe ayobora radiyo ya Kiss FM, akaba agiye kungiriza Cléophas Barore ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, yavanye kandi ku mirimo Zephanie Niyonkuru wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).

Sandrine Isheja Butera ni umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro n’ubuzima rusange ku bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda birimo Radio Salus, Isango Star na Kiss FM Rwanda mu biganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro.

Azwiho kuyobora ibirori bitandukanye ku rwego rw’igihugu ndetse n’ibyitabirwa n’abiyubashye ndetse ni we wari unakuriye akanama nkempurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.

Sandrine yize itangazamakuru n’itumanaho asoza amashuri ye mu mwaka wa 2012.

Yatangiye gukora umwuga we w’itangazamakuru mu 2008 kuri radiyo Salus ya Kaminuza y’u Rwanda. Yigeze gutangaza ko mu buzima bwe akunda abantu bamusetsa cyane ariko akanga abanebwe cyangwa abantu bamubeshya.

🇷🇼

. Abanyifurije ishya n’ihirwe mwakoze, gahunda ni yayindi #RBAHafiYawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *