Samuel Dusengiyumva yongeye gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali
Samuel Dusengiyumva yongeye gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali, aho yatowe n’abagize Njyanama hamwe n’abajyanama bagize Imirenge yose igize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024.
Dusengiyumva Samuel yagizwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, asimbuye Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ,Dusengiyumva yegukanye uyu mwanya ku majwi 532 mu gihe Rose Baguma bari bahanganye yagize 99, ay’imfabusa yabaye 7.
Ni mu matora y’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024.Abo bayobozi bombi batowe bari baherutse gushyirwaho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nk’Abajyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Dusengiyumva yatowe n’Abagize Inama Njyanama yose y’Umujyi wa Kigali nest n’abagize Inama Njyamama z’Imirenge yose igize Umujyi wa Kigali.
Nyuma y’aya matora y’uwagombaga kuyobora Umujyi wa Kigali hahise hakurikiraho kwitoramo Biro y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali igizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.
Christian Kajeneni Mugenzi ni we watorewe kuba Perezida wa Njanama, Marie Grace Nishimwe atorerwa kuba Visi Perezida mu gihe
Liliose Larisse Nyinawinkindi ari we watorewe kuba umunyamabanga.
Ndetse Nyuma yo gutora abajyanama batandatu hakurikiyeho kwakira indahiro y’abajyanama bose uko ari 12 barimo batandatu bashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, zakiriwe n’urukiko rukuru.