Rwanda Premier League : Gasogi yatsinze Marines ;ihita inayobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo!
Ikipe ya Gasogi united imaze gutsinda Ikipe ya Marines igitego kimwe ku busa mu mukino wayo wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda wabereye kuri sitade ya Kigali pele stadium .
Uyu wari umukino wayobowe na Ishimwe Didier nk’umusifuzi wo hagati mu kibuga afatanya na Habumugisha Emmanuel naho Ahad Gad ari umusifuzi wa kane mu gihe komiseri w’uyu mukino yari Basabose Olivier.
Ikipe ya Gasogi yari yabanje mu kibuga abarimo Dauda I. Baleri mu izamu ,Muderi Akbar ,Nshimiyimana Marc Govin ,Udahemuka J De Dieu ,Muhindo Collin ,Hakizimana Adolphe ,Kabanda Serge ,Niyongira Danny ,Harelimana Abdelaziz ,Malipangou T.Yawanandj na Ousaman Doumbia Manian .
Kuruhande rw’umutoza Yves Rwasamanzi utoza ikipe ya Marines fc yari yahisemo kubanzamo abarimo umuzamu Vally Irambona ,afatanya n’abarimo Mukire Confiance ,Rugirayabo Hassan ,Niyigena Emmanuel ,Ilunga Ngoy Alvine ,Ndikumana Fabio akaba ari nawe usanzwe ari kapiteni w’iyi ikipe ,Menayame Vingile Ndombe ,Usabimana Olivier ,Sibomana Sultan Bobo na Mbonyumwami Taiba usanzwe ari intizanyo ya Apr fc .
Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ni icyabonetse ku munota wa 36′ ku ikosa ryryari rikorewe rutahizamu w’umunya-central africa witwa Malipangou Theodore Christian mu rubuga rw’amahina maze Ishimwe Didier nta kujijinganya ahita atanga penaliti kuri Gasogi maze Malipangou ahita ayinjiza neza cyane, umuzamu Vally Irambona ntiyamenye aho umupira uciye ndetse iki gitego ni nacyo cyaje gutandukanya impande zombi .
Kugeza ubu bitumye ikipe ya Gasogi igwiza amanota yayo atandatu ihita inayobora urutonde rwa shampiyona nyuma nanone yo gusanga ikipe y’amagaju mu karere ka huye mu mpera z’icyumweru gishize ikayitsindirayo igitego cyimwe ku busa kuri sitade mpuzamahanga ya Huye naho Marines igumana inota rimwe igumana umwanya wa munani by’agateganyo mu gihe andi amakipe atari yakina .