RWANDA MUSIC BILLBOARD : The Ben na Zeo Trap bongeye gushyiraho akandi gahigo
Kuri uyu wa kane tariki ya 2 / Mutarama /2025 , ikinyamakuru Daily Box cyashyize ahagaragara urutonde ngarukakwezi rw’indirimbo ijana zikunzwe mu rw’imisozi igihumbi , ni urutonde rwaranzwe n’impinduka zitandukanye ugereranije nuko rwari rwasohotse mu kwezi ku Ugushyingo .
uru ni urutonde ngaruka kwezi rw’indirimbo ijana zikunzwe kurusha izindi mu gihugu za abahanzi nyarwanda baba mu gihugu cyangwa hanze y’u Rwanda ndetse n’abahanzi mpuzamahanga ziba zarakunzwe mu igihe cy’iminsi 30 [ukwezi] , urutonde rushingira ku janisha ry’ingingo zigiye zitandukanye hanyuma indirimbo igize ijanisha rinini bigatuma yicuma imbere kuri uru rutonde .
Indirimbo yitwa True Love y’umuhanzi – nyarwanda Mugisha Benjamin wamenyekanye uzwi nka The Ben niyo yaje ku mwanya wa mbere mu rutonde rw’indirimbo ijana zikunzwe mu Rwanda Ruzwi nka ‘[Rwanda Music Billboard Hot 100 +] rw’ukwezi kwa Mutarama /2025 .
The Ben yashyize hanze amashusho y’indirimbo “True Love”, yakoreshejemo umugore we witwa Uwicyeza pamella witegura kwibaruka imfura y’aba bombi. Ni imwe mu ndirimbo zigize alburm ya The Ben zaraye zimurikiwe abantu mu ntangiro z’uyu mwaka , mu gitaramo cyiswe The New year’s groove cyaraye cyibereye muri BK Arena.
“True love” ibaye indirimbo ya kabiri igaragayemo pamella nyuma ya ni forever aherutse gushyira hanze. Ikaba ari indirimbo kandi yatunganijwe na Producer Real Beat mu buryo bwa audio, amashusho yakorwa na John Elarts wakoze ‘Ni Forever’. Ndetse itunganyirizwa muri imwe mu nzu z’umuziki zikomeye hano mu Rwanda izwi nka Country Records.
Indirimbo eshanu za mbere kuri uru rutonde ni :
- True Love ya The Ben
- Best freind ya Bwiza na The Ben
- Niki Minaj ya Bruce Melodie na Blaq Diamond
- Mami ya Ross Kana
- Ngo ya Yampano na Papa Cyangwe
Album yitwa Ntago anoga y’umuhanzi witwa Zeo trap niyo yajemo muri uru rutonde inshuro nyuma yuko indirimbo zirimo nk’iyitwa ‘ Ibisimba byaje , Kristu Yezu na Street Goat zirujemo .
Indirimbo yitwa forever y’umwongereza witwa Edward Christopher Sheeran yafatanijemo na Khalid niyo ndirimbo yaje ku mwanya wo hafi mu ndirimbo zakorewe hanzi y’umugabane w’Afurika , kuko yaje ku mwanya wa 24 .
izi ni zimwe mu ngingo zigiye zitandukanye zigenderwaho mu itondeka ry’indirimbo ziba zagiye zihiga izindi kuri RWANDA MUSIC BILLBOARD :
Radio air- plays: Hano harebwa ingano y’inshuro indirimbo runaka yagiye isabwa ikanacurangwa kuma radio yose akorera hano mu gihugu mu gihe cy’iminsi mirongo itatu .
online social platforms views : ikindi abategura RWANDA MUSIC BILLBOARD barebaho ni umubare w’inshuro igihangano cyarebwemo ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye byumwihariko urubuga rwa Youtube ndetse ni ijanisha rito cyane riharirwa uburyo indirimbo iri gukundwa kuzindi nkoranyambaga nka ,FACEBOOK ,TIKTOK , INSTAGRAM ,X ,SNAPCHAT ndetse na THREAD.
Television’s plays; inshuro indirimbo yasabwe ndetse yanakinwe ku ma shene ya television akorera ku ubutaka bw’u Rwanda nabyo biri mu byibandwaho mu itondekanwa ry’indirimbo kuri uru rutonde ngarukakwezi.
Daily Box online voting (online elections) : aya ni amatora akorerwa ku mbuga nkoranyambaga bwite za DAILY BOX yaba kuri facebook ,X icyahoze ari Tweeter ndetse n’urukuta rwacu rwa Instagram rwa @DAILY BOX aho abanyarwanda bashobora kwitorera indirimbo bifuza ko yazaza ku mwanya wa mbere.
Disc joker’s playlists; ndetse hanitabazwa kukigero gitoya urutonde zikunzwe gucarangwa n\’abamwe mubavangamuziki (DJs) bakunzwe hirya no hino mu gihugu ,indirimbo gucurangwa kenshi bituma ishobora kuba yo kwiyongerera amahirwe yo kuba yakwicuma ikiba yakwigira imbere kuri uru rutonde.
international music streaming media: Abategura DAILY BOX RWANDA MUSIC BILLBOARD HOT 100+ bifashisha uko indirimbo ziba zaraguzwe ,zikarebwa ndetse zikanumvwa ( streams) ku nzu mpuzamahanga zicuruza umuziki nka SPOTIFY , AUDIO MACK ,APPLE MUSIC ….
Icyitonderwa Uru rutonde rusohoka buri tariki ya mbere ya buri kwezi rugasohokere ku rubuga rw’ikinyamakuru Daily Box ndetse ukaba wanabasha kurubona ugiye no ku mbuga nkoranyambaga z’iki kinyamakuru haba kuri Facebook , Instagram ndetse facebook hose shakisha Dailybox hanyuma ubashe kwirebera umwanya indirimbo ukunda yagize .