Watch Loading...
FootballHomeSports

Rutahizamu w’Amavubi Byiringiro Lague yafashije ikipe ye kwitwara neza

Rutahizamu wa Amavubi Byiringiro Lague yaraye yitwaye neza ndetse anafasha ikipe ye ya Sandvikens IF kwitwara neza nyuma yo gutsinda igitego muri bine batsinze ikipe ya Gefle IF ikinamo umunyarwanda Raphael York muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri yo muri Suwede.

Umunyarwanda Byiringiro Lague yinjiye mu kibuga asimbuye umunya – Nigeria John Junior Igbarumah ku munota wa mirongo inani n’icyenda w’umukino gusa ku nyuma y’iminota umunani yonyine gusa yari amaze guterekamo igitego cy’agahyinguracumu ari nacyo cya kane cy’iyi kipe , ku umupira yari ahawe ariko asa nkaho ari ku nguni y’izamu awutera adahagaritse asa nkaho kandi awuserebetse maze umuzamu wa ekipe ya Gefle If ntiyigeze amenya igihe umupira wagereye mu rucundura ahita yandika igitego cya Kane cya Sandvikens IF .

Uyu wari umukino wari wakiriwe na ekipe ya Sandvikens IF kuri sitade basanzwe bikiriraho imikino yabo ya Jernvallen ,ikipe ya Sandvikens itozwa n’umunya suwede witwa Eldar Abdulic ntigeze izuyaza gutangira ishakisha uburyo bw’igitego ,inasitira cyane byanatumye ku munota wa mirongo itatu na gatanu ifungura amazamu ku gitego cya James Kirby ari nako baje gusoza igice cya mbere bimeze.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Gefle yaje isa nkaho yacitse intege ndetse isa nkaho iri kugarira cyane byaje gutuma Sandvikens IF irushaho kuyisatira kugeza ku munota 82′ w’umukino aho umunya – Iraq witwa Amin Al-Hamawi yaje guterekamo igitego cya Kabiri ndetse Amin yakomeje gukuryoherwa n’urucundura aza no kubona igitego cya gatatu ku munota wa gatatu w’inyongera mbere y’uko Lague ashyiramo icya kane .

Uyu mukino rero ukaba wasize ikipe ya Sandvikens IF iri ku mwanya wa gatanu wa shampiyona yo hariya mu gihugu cya Suwede naho n’amanota 27 naho Gefle IF yatsinzwe byatumye yisanga ku mwanya wa 11 n’amanota 18 muri shampiyona igizwe n’amakipe 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *