Watch Loading...
HomePolitics

Russia Vs Ukraine : uburusiya burajwe ishinga no guha isomo ingabo za Ukraine nyuma yo babugabyeho igitero

Uburusiya bwatangaje ko buri gukusanya imbaraga zo gusubiza inyuma igitero cya Ukraine yagabye mu ntara ya Kursk mu burengerazuba bw’Uburusiya .

ubuyobozi bw’igisirikare cy’Uburusiya buratangaza ko burajwe ishinga no kwivuna abanzi ndetse kuri ubu buravuga ko Ukraine imaze gutakaza abasirikare 280 mu masaha 24 ashize gusa nubundi ingabo za Ukraine ziracyakambitse mu gihugu cy ‘uBurusiya mu bilometero 10 uvuye mu k’umupaka wa Ukraine hakaba ari naho hambere kure zishyitse barenze umupaka wa Ukraine kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri iki gihugu mu mwaka wa 2022.

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bari guhungishwa bavanwa muri iyo ntara ya Kursk bitewe n’iki gitero cya Ukraine ,nubwo kugeza ubu itarigamba ku mugaragaro icyo gitero, gusa perezida Volodymyr Zelensky yavuze ku wa kane w’icyumweru gishize ko Uburusiya bugomba kuzumva ingaruka z’igitero cyabo ndetse ibi binaca amarenga ko ntagihindutse ari ingabo za Ukraine.

Mw’itangazo, igisirikare cya Ukraine cyavuze ko inyuma y’icyo gitero cyo mw’ijoro hadutse umuriro mwinshi hakanaturika ibintu byinshi ku kibuga cy’indege cya Lipetsk , ku birometero birenga 350 uvuye k’umupaka rwa Ukraine.

Iryo tangazo rivuga ko icyo kibuga cy’indege cyari kizwi kuba kibitse indege za gisirikare z’Uburusiya zo mu bwoko bwa Su-34, Su-35 na MiG-31, ariko nta makuru arenga aho ryatanze kuri icyo gitero.

Abategetsi b’intara ya Lipetsk bavuze ko ubu hashizweho amategeko y’ibihe bidasanzwe muri ako karere ndetse banemeza ko hari ibyaturitse harimo n’urugomero rutanga ingufu z’amashanyarazi akomoka kuri nukeliyeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *