Ronaldo yashyize hanze igihe azasezerera kuri ruhago
Cristiano Ronaldo yatangaje ko ateganya gusoza umwuga we muri iyi kipe ya Al Nassr ariko birashoboka ko yageza mu yindi myaka ibiri cyangwa itatu imbere.
Uyu mukinnyi ukomeye wo muri Porutugali yatakaje icyizere cyo gusubira mu ikipe ye ya mbere ya Sporting Lisbon yemeza ko ateganya kuguma muri Arabiya Sawudite kugeza igihe azasezerera.
Ronaldo yatangarije umuyoboro w’igitangazamakuru wo mu gihugu cya Porutugali ati: “Sinzi niba nzasezera vuba, mu myaka ibiri cyangwa itatu, ariko birashoboka ko nzasezera nkiri hano kuri Al Nassr.”
Ati: “Nishimiye cyane iyi kipe, ndumva meze neza muri iki gihugu. Nishimiye gukina muri Arabiya Sawudite kandi ndashaka gukomeza. ”
Ronaldo yerekeje muri Arabiya Sawudite mu Kuboza 2022 nyuma yo kuva mu ikipe ya Manchester United. Yatsinze ibitego 50 mumikino 48 yakiniye iyi kipe.
Uyu rurangiranwa ntiyigeze aterura igikombe na kimwe na Al Nassr, gusa yaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Al Hilal muri shampiyona yo muri Arabiya Sawudite muri shampiyona ishize ndetse anatakaza igikombe cya King 2023-24 na mukeba wabo Riyadh.
Amasezerano ye yagereranijwe n’ibitangazamakuru ko afite agaciro ka miliyoni zirenga 220 z’amadolari .Uyu mukinyi wimyaka 39 yatangiye imikino yose ya Portugal muri Euro 2024, aho bageze muri kimwe cya kane mbere yo gutsindwa nubufaransa kuri penariti.
Ronaldo afite umugambi wo gukomeza gukinira igihugu cye, kuri ubu byibuze, kandi yizera ko azagaragara mu mikino izabera y’ibihugu iri imbere izabahuza na Croatia na Polonye.
Kuri ubu Ronaldo yibitseho bitego 898 by’umwuga, yanagaragaje ko adashaka kujya mu butoza mu gihe yaba amanitse inkweto.