Watch Loading...
HomePolitics

Riad Salameh wahoze ayobora banki nkuru ya Libani yatawe muri yombi

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Libani bibitangaza ngo Riad Salameh wahoze ari guverineri wa banki nkuru ya Libani, yatawe muri yombi nyuma yo kuburanishwa mu ngoro y’ubucamanza yo muri iki gihugu agahamwa n’icyaha cyo kunyereza amafaranga ya Leta.

Ikigo cya Leta gishinzwe amakuru (NNA) cyatangaje ko umucamanza Jamal al-Hajjar uri mu mwanya w’ubushinjacyaha, yafunze Salameh w’imyaka 73 nyuma yo kumubuza ku wa kabiri.

Ni ku nshuro ya mbere Salameh yitabye ubutabera bwa Libani kuva yava ku mirimo ye mu mpera za Nyakanga umwaka ushize .Salameh yari guverineri wa banki nkuru, Banque du Liban, mu myaka 30 ishize.

Amezi ye ya nyuma yaranzwe n’ibirego by’ibyaha by’amafaranga birimo kugira imitungo mu buryo butemewe binyuze mu kigega cya Leta n’abayobozi bo muri Libani ndetse no mu bindi bihugu byinshi ,yanashakishwaga n’abayobozi bo mu Bufaransa kubera ibyaha aregwa bijyanye n’amafaranga.

Yashinjwaga na benshi muri Libani kuba nyirabayazana w’ikibazo cy’amafaranga yo muri iki gihugu guhera mu mpera za 2019.Salameh yahakanye inshuro nyinshi ibirego bya ruswa, kunyereza umutungo no gutunga mu buryo imitungo mu buryo butemewe. Anashimangira ko ubutunzi bwe buturuka ku mutungo yarazwe n’ababyeyi be , ishoramari ndetse n’akazi yakoraga nk’umunyemari w’ishoramari muri Merrill Lynch.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press byatangaje ko Salameh yabajijwe kuri uyu wa kabiri na al-Hajjar amasaha arenga atatu, avuga ko abayobozi batatu b’ubucamanza bavuze batashatse ko batangazwa kubera ko batemerewe kuganira n’itangazamakuru.

Salameh yabajijwe ibibazo byinshi bijyanye n’imari, harimo n’urubanza aho yaba yarahaye akazi isosiyete yitwa Optimum kugira ngo ikoreshe raporo y’imari no guhisha igihombo cy’amafaranga cya Libani.

Aba bayobozi bavuze ko abashinzwe umutekano mu gihugu cya Libani bimuye Salameh muri gereza itekanye ariko ntibatanze ibisobanuro birambuye gusa biteganijwe ko azakomeza gufungwa mu gihe akomeje kubazwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *