RGB yahagaritse ibikorwa byose by’inzego zose z’Itorero Ebenezer Rwanda
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwatangaje ko rwahagaritse inzego zose z’Itorero Ebenezer Rwanda nyuma y’uyu mwuka mubi n’amakimbirane amaze iminsi abarizwa muri iri torero .
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruvuga zimwe mu ngingo rwashingiyeho mu ifungwa ry’uru rusengero harimo ubutekamutwe ndetse n’uburiganya bwagiye bugaragara mumukorere y’iri torero no kuba rutujuje bimwe mu bisabwa na uru rwego kugirango itorero ribashe kuba ryakorera hano ku ubutaka bw’u Rwanda .
Bimwe mubyo RGB ivuga ni ukuba abayobozi cyangwa abapasiteri baryo bagomba kuba badafite impamyabumenyi mu by’iyobokamana nkuko bigaragara mu ibaruwa uru rwego rwandikiye iri torero, binyuze ku muyobozi wungirije w’agateganyo Nyinawumuntu Chantale, ku wa 27 Nyakanga 2024.
RGB muri iri tangazo itangira ivuga ko haherutse kugaragara imvururu ndetse imirwano ku mashami y’iri torero ari Kanombe na Giheka hagati y’impande zitavuga rumwe bikaza kuvamo ko inzego z’umutekano zihagoboka kugirango zibashe guhosha iyi myivumbagatanyo.
Ndetse ngo nkaho ibyo bidagahagije nyuma y’ayo makimbirane bamwe mu bayobozi b’iri torero bari bashyamiranye bazanye abantu biyitirira ko bakubutse mu biro by’umukuru w’igihugu ngo bari baje gukemura ibibazo byavugwaga muri iri torero .RGB inavuga ko ntamuyobozi n’umwe w’itorero Ebenezer ufite impamyabushobozi y’amasomo ajyanye n’iyobokamana nk’uko bitangazwa muri iyi baruwa.
itorero rya Ebenezel rifunzwe nyuma y’iminsi mike Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ruhagaritse ibikorwa by’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, kubera ibibazo by’imikorere bitandukanye birimo Gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo.
RGB yemeje ko yahagaritse ibikorwa by’iri torero biciye mu ibaruwa Dr Uster Kayitesi uyiyobora yandikiye Pasiteri Ntawukuriryayo Corneille wariyoboraga ,Ni icyemezo uru rwego ruvuga ko rwafashe nyuma y’igenzura ryimbitse rwakoze ku bikorwa by’iri torero.