Watch Loading...
FootballHome

Real Madrid yegukanye igikombe cya 15 cya UEFA Champions league [ Raporo yuzuye ]

\"\"

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba ekipe ya Real madrid “Los Blancos” nyuma yo kwegukana igikombe cya 15, batsinze ekipe ya Borussia Dortmund(BVB) ibitego 2-0. Ibitego byatsinzwe na Dani Carvajal ku munota wa 74 w’umukino  ndetse na Vinicius Junior ku munota wa 83 w’ umukino. hari  mu mukino waberaga kuri stade nkuru  y’igihugu cy’UBwongereza Wembley mu mugi wa London. 

Wari umukino w’ ishiraniro wahuzaga ekipe y’ ubukombe ya Real Madrid “Los Blancos” yo muri espanye (spain)  ndetse na ekipe ya Borussia Dortmund (BVB) yo mu Budage mu mukino usoza irushanwa rya UEFA Champions League umwaka wa 2023/2024.

Borussia Dortmund(BVB) yaherukaga kugera ku mukino wanyuma wa UEFA Champions League mu mwaka wa 2013 ikina na ekipe ya Buyern Munichen nayo yo mu Budage, aho nabwo yatakaje uwo mukino yaharaniragamo kwegukana igikombe cya 2 kiyongera kucyo baherukaga mu 1997 batwaye batsinze ekipe ya Juventus yo mu Butaliyani. Iyo ninayo yari intego kuri uyu mukino waraye ubereye i Wembley mu Bwongereza, mu mugi wa London. Aho byaje kurangira ibuze amahirwe yo kugera ku ntego zayo.

Real Madrid  nka ekipe y’ ubukombe, yo yaherukaga gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu mwaka 2022 ari nabwo yaherukaga gutwara igikombe cyayo cya 14, mu mukino wabereye i Paris mu gihugu cy’ Ubufaransa. Iki gikombe yacyegukanye itsinze ekipe ya Liverpool bari bahuriye ku mukino wanyuma usoza icyo gihe( 2022).

Uyu mukino wanyuma w’ uyu mwaka  wari witabiriwe n’ ibyamamare  bitandukanye muri muzika ndetse n’ umupira wa maguru ndetse imiryango ya bakinnyi ba ama ekipe yombi. Nyuma y’ umukino umutoza mushya wa Fenerbache Jose Morinho, yagaragaye ari kumwe n’ umukinnyi Jude Bellingham ndetse na mama we bafata ifoto ku kibuga cya Wembley.

Nyuma y’ umukino, umutoza wa Real Madrid Carlo Ancelotti yatangaje ko ntagushidikanya, ku mukinnyi Vinicius Junior akwiye guhabwa Ballon D’or. Aho amaze gukina imikino 10 yanyuma (Finale) mu marushanwa yose akegukana 9 muri yo, yatsinze ibitego 7 harimo 2 yatsinza ku mikino 2 yanyuma ya UEFA champions League ndetse atanga n’ impira 4 yavuyemo ibitego. Nyuma y’ umukino kandi umukinnyi Lucas Vasquez yameje ko agomba gusinya amasezerano amugumisha muri Real Madrid.

Prezida wa ekipe ya Real Madrid, Florentino Perez nawe yagize byinshi atangaza ku bakinnyi batandukanye bari gusoza amasezerano yabo muri ino ekipe, ahamya ko umwaka w’ imikino utaha umukinnyi Lucas Modric atagoma kuva muri Real Madrid ahubwo agomba gukomezanya nayo undi mwaka umwe w’ imikino yongeyeho kandi ko kandi Nacho Fernandez ari we ugomba gufata umwanzuro wo kuva muri ekipe ariko  yifuza ko byaba byiza agumye muri Real Madrid.

Vinicius Junior yiyongeye kuri Leo Messi mu guca agahigo ko gutsinda ibitego ku mikino yanyuma ya UEFA Champions league batarageza imyaka 24. Nyuma yaho yaraye atsinze igitego gihesha ekipe ya Real Madrid igikombe cya 15, bikaba bikomeza kongerera amahirwe uyu mukinnyi yo kuba yakwegukana umupira wa zahabu Ballon D’or.

\"\"
\"\"
Perez ,Anceloti na Nacho fernandez
\"\"
Perezida wa Real Madrid Florentino Perez

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *