Watch Loading...
HomePolitics

RDF yatangaje ko igiye kwakira abifuza kwinjira mu gisirikare ku rwego rw’Inkeragutabara

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko gusaba kwinjira mu ngabo z’inkeragutabara, rimwe mu mashami yacyo ane, byatangiye ku itariki ya 14 Kanama bikazarangira ku ya 19 Kanama.

Mu kanya gashize ,Ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda habereye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gusobanurira Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko, igikorwa cyo kwinjiza mu Ngabo, Inkeragutabara zakwitabazwa mu gihe bibaye ngombwa.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yanavuze ko uburyo bushya bwo guha ikaze abajya mu Mutwe w’Inkeragutabara, buzaha amahirwe Abanyarwanda batuye mu mahanga yo gukorera igihugu cyabo.

Ati “N’abari hanze y’Igihugu, kugira ngo nabo babone ayo mahirwe yo gukorera igihugu, bagakora amahugurwa, bagakora akazi mu gihe cy’umwaka barangiza bagasubirayo.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko ibijyanye no kugenzura imyitwarire y’abazaba barashyizwe mu Mutwe w’Inkeragutabara izakorwa nk’uko bisanzwe aho uwakoze ikosa cyangwa icyaha ari mu nshingano azajya ahabwa nk’umusirikare ariko uwagikoze atazirimo agahanwa nk’umusivile.

Ati “Nukora icyaha cya gihe, uba wagarutse mu ngabo uri mu maboko y’akazi, uzajya ugengwa n’amategeko ya gisirikare ariko ngira ngo mu busanzwe iyo ukoresheje intwaro hari aho bakujyana, hari amategeko abigenga, nta cyahindutse.”

RDF yanakomoje ku cyijyanye no gutanga amasomo ya gisirikare ku barangije amashuri yisumbuye bose , aho umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yagize ati “Twebwe dufite ya masomo tujya duha abana b’abanyeshuri kandi ni amahitamo ntabwo ari itegeko. Ngira ngo itandukaniro ni uko tuguha uburenganzira bwo kubijyamo, ntabwo ari itegeko nko mu bihugu bindi ko umuntu wese urangije amashuri yisumbuye agomba kujya kwitoza. Ntaho ihuriye no kuba abarangije amasomo bategekwa gukora amasomo ya gisirikare.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *