Rayon Sports na APR FC z\’ihombye €50 million bariguhabwa na FIFA!
Mumwaka wa 2025 muri Leta zunze ubumwe za Amerika hazakinirwa imikino y’igikombe cy’isi cya makipe (FIFA Club World Cup 2025) kivuguruye aho umubare wa makipe azagikina aziyongera akava kuri 7 akagera kuri 32 amakipe azitabira gusa azahabwa €50 million mugihe izegukana igikombe izatwara €100 million, iyo Rayon Sports na APR FC zitabira n’azo zari kurya kuri aya mafaranga.
Mu mwaka 2000 bigizwemo uruhare n’impuza mashiyarahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA “ hagiyeho irushanwa rihuza amakipe ya twaye ibikombe kumigabane yayo FIFA Club World Championship, n’irushanwa ritigeze rigira agaciro kadasanzwe ugereranyije n’igikombe cy’isi cy’Ibihugu.
Kumwisho iri rushanwa ry’atangiranye ibibazo by’ingutu birimo n’ibyabatera nkunda biri rushanwa ndetse hagati y’umwaka wa 2001 kugera 2004 ryarahagaritse bya gateganyo gusa kuva mumwaka 2005 ryakomeje gukinwa ndetse rigakinwa buri mwaka aho kandi muri uwomwaka habayeho guhuza iri rushanwa ndetse n’iryitwaga Intercontinental Cup ndetse muri 2006 irishanwa ry’abaye FIFA Club World Cup aho uwegukanye iri rushanwa ahabwa igikombe ndeste na FIFA World Champions certificate.
Mugikombe cy’isi cy’Amakipe cya 2025 (FIFA Club World Cup 2025), biteganyijwe ko kizakinwa mu buryo butari busanzwe ndetse burimo agatubutse cyane , ibyo wamenya kuri ububuryo bushya,
- Igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika n’icyo gihugu kizakira igikombe cy’isi cya makipe cy’ivuguruye cya 2025(FIFA Club World Cup 2025).
- Amakipe azitabira y’iyongereye mu mubare wayo aho yavuye kumakipe 7 (ukongeraho n\’uwakiriye irushanwa) agera kumakipe 31(ukongeraho n\’uwakiriye irushanwa) avuye kumigaban 6.
- Amakipe yose azitabira iy’imikino azahabwa €50 million, mu gihe ikipe izatwa ikigikombe izagenerwa €100 million.
- Amakipe yo kumugabane w’Iburayi yasabye ko yazahabwa amafaranga menshi ugereranyije n’andi kuva kuyindi migabane.
- Apple n’iyo yatsindiye isoko ry’amashusho y’iyi mikino izabera mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe za America muri 2025.
- Impuza mashyirahamwe y’Umupira w’amaguru kumugabane w’Iburayi “UEFA” n’iryo shyirahamwe rizatanga amakipe menshi muri ikigikombe cy’isi,
- AFC (Asia)4, CAF (Africa) 4, CONCACAF (North, Central America and Caribbean)4, CONMEBOL (South America)6, OFC (Oceania)1 na UEFA (Europe) 12