Rayon Sports inganyije ibitego 2-2 n’Amagaju y’abakinnyi 10

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024, kuri Kigali Pele Stadium Rayon Sports inganije n’amagaju FC ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino w’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona.
Uyu ni mukino wari uyobowe na numero ya mbere mu basifuzi mu Rwanda, Samuel Uwikunda ,abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amagaju barimo : Twagirumukiza Clement , Masudi Narcisse ,Bizimana Iptihadji , Ndayishimiye Edouard , Tuyishime Emmanuel , Matumona Abdel Wakonda , Dusabe Jean Claude , Sebagenzi Cyrille , Useni Kiza Seraphin , Malanda Destin Exauce na , Iragire Saidi
Kuruhande rwa Rayon sports yari yabanje mu izamu Ndikuriyo Patient wakinaga na ekipe yavuyemo,Fitina Ombarenga ,Nsabimana Aimable wanatsinze igitego,Oumar gning ,Niyonzima Olivier Seif ,Elanga ,Bugingo Hakim ,Rukundo,Bassane ,Muhire Kevin na Ishimwe Fiston.
Amakipe yagiye kuruhuka mu gice cya mbere Rayon Sports iyoboye n’igitego 1-0 bwa Marines ,cyatsinzwe na Nsabimana Aimable ku mutwe ku umupira yari ahawe na Muhire Kevin ku munota wa mirongo ine na kane ubwo haburaga umunota umwe ngo iminota mirongo n’itanu igize igice cya mbere ngo irangire.
Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports yacuritse ikibuga yataka cyane ireba ko yabona igitego cy’umutekano ariko nako kandi abasore b’inkuba zesa bakomeza gucishamo nabo bakataka izamu rya Ndikuriyo Patient .
Gusa ibi byaje kuba bibi cyane kuri murera ubwo amagaju yagomboraga igitego yari yatsinzwe ku munota wa 71′ w’umukino aho uwitwa Rachid Mapoli yabyaje umusaruro umupira mwiza yari aterekewe na Saidi, maze uyu mukinnyi winjiye mu kibuga asimbuye atera ishoti rikomeye mu izamu Patient ntiyashobora kuwugarura.
Ku munota wa Adama Bagayogo wagiye mu kibuga asimbuye, arekuye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina maze umupira uruhukira mu nshundura ,ahita yandika igitego cye cya mbere muri murera ndetse n’igitego cya kabiri kuri murera muri uyu mukino.
Amagaju yanakomeje gusatira izamu kugeza ariko ntibyakomeje kujya mu buryo bwayo kugeza ku munota wa 89′ ubwo Ikarita y’umutuku yatangwaga ku uruhande rwa Amagaje kubera ko Kapiteni Masudi Narcisse yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma y’ikosa akoreye Ishimwe Fiston, iba ibaye umutuku ava mu kibuga ,Amagaju asigara ari icumi mu kibuga.
Aho byaje kubera akamaramaza ndetse naho abafana bose batinyiye ni aho amagaju y’abakinnyi icumi ku munota wa kabiri w’inyongera nyuma y’uko mirongo icyenda yari irangiye , Iragire Saidi yatsinze igitego cy’umutwe ku mupira utewe kuri Coup Franc ahita yishyurira amagaju abantu bose bari kuri Kigali Pele Stadium bifata amapfubyi byumwihariko abafana ba Murera.
Rayon sports igize amanota abiri inganya na ekipe y’amagaju mu mikino ibiri ya shampiyona bamaze gukina.

