Rayon sports iguye miswi na Marines fc muri shampiyona
Ikipe ya Rayon sports imaze kunganya ubusa ku ubusa na ekipe ya Marines fc ku mukino wayo wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yatangiye tariki ya 15 Kanama 2024 .
kuri sitade ya Kigali Pelé Stadium habereye umukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona hagati ya Rayon Sports na Marines muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yatangiye tariki ya 15 Kanama 2024
Rayon Sports ikaba yagiye na yo gushaka intsinzi ngo itangire neza shampiyona iheruka kwegukana mu myaka itanu ishize. uyu mukino wari witezwe ni imbaga y’abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’ab’aya makipe wayobowe n’abasifuzi barimo Irafasha Emmanuel nk’umusifuzi wo hagati naho Maniragaba Vallery na Ishimwe Didier nibo bari abo kuruhande mugihe Buregeya Janvier ari we wari Komiseri w’uyu mukino.
Robertinho kuruhande rwa Murera yari yabanjemo abarimo Patient Ndkuriyo , Muhire Kevin , Omborenga Fitina , Bugingo Hakim , Nsabimana Aimable , Niyonzima Olivier Sefu , Ishimwe Fiston , Aruna Madjaliwa , Charles Baale , Omar Gning na Elenga Kanga mugihe Abasimbura barimo : Khadime Ndiaye, Serumogo Ali, Nshimiyimana Emmanuel, Ganijuru Elie, Jesus Paul, Hadji Iraguha, Niyonzima Haruna na Nshimimana Fabrice.
Akandi gashya kari muri uyu mukino ni uko uwitwa Sanda Souley wari intizanyo ya APR FC muri FC Marines yabanje muri cumi n’umwe babanjemo ikipe ya Marines yahisemo gukoresha ,aba barimo Vally Irambona mu izamu , Nkundimana ,Mukire Confiance , Bigirimana Alfany , Ilungo Ngoyi Alvine , Sibomana Sultan Bobo , Sanda Souley , Rugirayabo Hassan ,Mbonyumwami Taiba , Menayame Vingile Dombe na Usabimana Olivier .
Marines FC yatangiye isa nkaho isatira .ariko abasore ba Rayon sport bakayizibira, ku munota wa 16 Abasore ba Yves Rwasamanzi bahise bafata umupira bahanahana hafi y’urubuga rw’amahina rwa Rayon Sports ariko Sultan Bobo ashota umusifuzi.
Ikindi cyaje kuba mbere y’uko igice cya mbere kirangira ni ku munota wa 3 ‘ winyongera aho Nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Souley Sanda, Ndombe ashyize umupira mu rubuga rw’amahina, Aimable Nshimiyimana ashatse kuwuha umunyezamu n’umutwe uba mugufi, gusa rutahizamu wa Marines Mbonyumwami Taiba na we ntiyashobora kuwufata ahubwo Bugingo Hakim akiza izamu.
Igice cya mbere cyaje kurangira ari ubusa ku ubusa
Amakipe yombi yakomeje gukina nk’aho ari mu minota y’inyongera, ikipe iri gufata umupira iri kuruhukira ku izamu ry’indi, gusa kugeza ubu nta buryo bundi bukomeye bwari bwaremwa.
gusa nubwo yagiye abona amahirwe menshi yo gukona uko bashyira mu izamu ariko ntibabashize kubyaza amahirwe bagiye babona biza kurangira impande zombi ziguye miswi.Umukino urarangiye ikipe ya Rayon Sports itangiye Shampiyona inganya na FC Marines 0-0.