Rayon Sports ifasha umwanzuro wa kigabo, ikura amashyiga y’inyuma muri bamukeba yerekana ko y’iteguye urugamba rw’amahoro!
Ikipe ya Rayon sports iri kwitegura urugamba izakinabo n’ikipe y’igingabo z’igihugu APR FC yamaze kwibikaho abandi bakinnyi babiri barimo Fitina Omborenga na Muhadjiri Hakizimana kuva kuri bamukeba APR FC na Police FC.
Nyuma yogutandukana n’abakinnyi benshi biganjemo ababanyamahanga ndetse n’abanyarwanda harimo n’uwagiye muri mukeba Tuyisenge Arsene ndetse no kugira Umwaka mubi w’imikino wa 2023/2024 Kubera ko ntagikombe cyayihesha gusohokera u Rwanda y’igeze yegukana doreko APR FC yegukanye igikombe cy’ashampiyona ikazahagararira u Rwanda muri Caf Champions League mugihe Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro ikazahagararira u Rwanda mumikino ya Caf Confederation cup nyuma yogutsinda Bugesera FC kumukino w’anyuma, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri aho yahawe amafaranga y’Urwanda angana na miliyoni 20 akazajya ahembwa umushahara wa miliyoni imwe ya mafaranga y’Urwanda.(Fine FM Rwanda)
Ibyobyose byabereye Rayon Sports nkijoro ridacya urota inzozimbi ndetse hakorwa n’inama nyinshi n’umuzangiro wogufata ingamba zikakaye zokugura abakinnyi byanatumye b’ibikaho bano bakinnyi b’ibihangange Kandi bamaze kugira ubunararibonye muri shampiyona yacu.
Muhadjiri Hakizimana, n’umusore umaze igihe kitari gito aho arumwe mubakinnyi beza dufite mu Rwanda bakina mu kibuga Hagati bataka yamenyekanye muri Mukura VS yakiniye hagati y’umwaka w’imikino wa 2015/2016 yajemo avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports na Etincelles FC nyuma yaje gukinira APR FC ahoyaje kugira amahirwe yogukina hanze y’urwanda ajya muri Leta zunze ubumwe za Barabu ahobitamuhiriye agaruka mu ikipe y’Umugi wa Kigali ndetse ananyura muri police FC mbere yogusubirahanze mu ikipe ya Al-Kholood Club muri Saudi Arabia abona kugaruka muri police FC aho avuye yerekeza muri Rayon sports nyuma yogusoza amasezerano muri iy’ikipe.
Kurutonde ngaruka kwezi rw’abakinnyi 100+ beza “ 100+ Best Football Players Rwanda “ rwasohowe n’ikinyamakuru daily—box.com rw’ukwezi kwa kamena , 2024 Muhadjiri Hakizimana yaje kumwanya wa gatanu.
Fitina Omborenga, umwemuri bamyugariro bamaze igihe kirekire bari kurwego rwohejuru ndetse yabashije kwicaza bamwe mu bakinnyi baribeza mu Rwanda nka Michael Rusheshangoga muri APR FC ndeste na Serumogo Ally Omar mu ikipe y’igihugu y’urwanda, yanyuze mumakipe atandukanyen arimo Kiyovu Sports arinayo yamenyekanyemo cyane avayo yerekeza mu iki ya APR FC gusa y’igeze nokwerekeza muri Slovakia gusa nti bya muhira.
Kurutonde ngaruka kwezi rw’abakinnyi 100+ beza “ 100+ Best Football Players Rwanda “ rwasohowe n’ikinyamakuru daily—box.com rw’ukwezi kwa kamena , 2024 Fitina Omborenga yaje kumwanya wa cyenda.