Premier League : Liverpool itangiye yiyunyuguza amakipe ; ihereweho n’iyitwa Ipswich Town!
Ikipe ya liverpool imaze kubona amanota atatu yayo ya mbere muri shampiyona y’ubwongereza [english Premier League ] nyuma yo gutsinda ikipe ya Ipswich Town ibitego bibiri kubusa byatsinzwe na Mohammed Salah na Diego Jota.
abakinnyi babiri bakina imbere muri Liverpool Diogo Jota na Mohamad Salah bangije kugaruka kwa Ipswich muri Premier League maze baha umutoza mushya Arne Slot intsinzi ye yambere muri iyi shampiyona .
Ipswich yagarutse muri Premier league ku nshuro ya mbere mu myaka 22 , nyuma yo kuzamurwa mu ntera iri kumwe n’umutoza wayo Kieran McKenna ,iyi ikipe ikaba inakinira kuri sitade yitwa Portman Road ari naho umukino wabereye ku i saha y’ i saa saba n’igice.
Ikipe ya Liverpool, yaje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona iheruka ubwo yari kumwe n’umutoza Jurgen Klopp, yatangiye gusatira cyane nyuma yo kuruhuka hamwe mu gice cya mbere , inabasha guhatira gufungura amazamu ku gitego cya Diogo José Teixeira da Silva bakunzwe gutazira Diego jota nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Salah.
Salah yavuye mu batanga imipira ivamo ibitego gusa ahubwo nyuma yiminota itanu yonyine arangije akoresha ubwenge atsinda igitego ku mupira yari atanze maze bakawumusubiza ndetse ibi byari bihagije kugirango Slot atangirane n’intsinzi y’ibitego 2-0 ku kibuga cya Ipswitch.
Liverpool nyuma yuko batigeze bakora transfert n’imwe iza muri iyi ikipe iyobowe numutoza mukuru mushya Slot ,Ikipe ya Liverpool yari yiganje mu guhanahana no gukoresha impande cyane, ariko yananiwe kugerageza kubona izamu ryari ririnzwe na Christian Walton mbere y’uko igice cya kabiri gitangira .
Slot yasimbuje Jarrell Quansah ahita ashyiramo Ibrahima Konate mu kiruhuko cy’igice cya mbere maze Liverpool itangira igice cya kabiri igaragara ko ifite intego nziza.
Mohamed Salah scores @LFC's second goal in quick succession 💪
— Premier League (@premierleague) August 17, 2024
In doing so, he becomes the outright top scorer in Premier League opening day matches with nine goals! #IPSLIV | #TheKickOff pic.twitter.com/18uVQkbPZZ
McKenna yahatiwe gusimbuza Wes Burns wakomeretse, wagize amahirwe yo guhunga umuhondo wa kabiri wagombaga kuvamo umutuku nyuma yo gukaraba umupira gusa baza gusanga abakinnyi ba Liverpool bari barariye.
Ipswich Town yabanjemo abarimo (4-2-3-1):Â Muric; Johnson, Woolfenden, Greaves, Davis; Morsy, Taylor; Burns, Chaplin, Hutchinson; Delap. naho Liverpool ibanzamo (4-2-3-1):Â Alisson; Alexander-Arnold, Quansah, Van Dijk, Robertson; Gravenberch, Mac Allister; Salah, Szoboszlai, Diaz; Jota.