Watch Loading...
HomeOthersSports

Police Handball Club yafatiwe ibihano nyuma yo kurangwa n’imyitwarire itari myiza

ikipe ya Police Handball club yahawe ibihano n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda   nyuma y’uko iherutse kwikura mu mukino utarangiye kubera kutishimira uburyo bw’imisifurire.

Iri Shyirahamwe kandi rivuga ko ubugenzuzi bwakozwe hagendewe ku mategeko agenga shampiyona mu Rwanda n’agenga umukino wa Handball ku Isi ku gice kijyanye n’ibihano .

Ibi ninabyo byashingiweho mu guhagarika CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana wari Umutoza mukuru w’ikipe ya Police Handball Club, akaba yahagaritswe mu gihe kingana n’amezi 12 atagaragara mu bikorwa bya Handball byose, hakiyongeraho amande y’amafaranga ibihumbi Magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (200 000Frw).

Imvano y’ibi yabaye mu mukino wa kamarampaka wa mbere wahuje APR HC na Police HC muri shampiyona ya Handball wabaye tariki 29 Kamena 2024 wasojwe imburagihe ubwo APR HC yari ihawe penaliti ariko ikipe ya Police HC ikabyanga ndetse ihita yikura mu kibuga, aho APR yari ifite ibitego 9-8.

Icyo gihe APR HC yateye iyo penaliti biba 10-8, ariko na bwo Police HC yanga gusubira mu kibuga, birangira abasifuzi banzuye gusoza umukino.

FERWAHAND ivuga ko iyi myitwarire yagaragajwe na Police HC, “bitandukanye n’amahame, amategeko n’indangagaciro za siporo n’abasiporitifu muri rusange haba muri Handball no mu yindi mikino.”

Mu itangazo ry’ibihano, iri rishyirahamwe rikomeza rivuga ko ku bw’iyi mpamvu, “Ikipe ya Police HBC kubera yananiwe kubahiriza amategeko asanzwe agenga aya marushanwa, ihanishijwe amande y’amafaranga agera ku bihumbi magana atanu (500 000 Frw).”

N’ubwo haje uku kutumvikana k’uburyo bw’imisifurire ntibyabujije shampiyona gukomeza ndetse Ikipe y’ingabo z’igihugu birangira yegukanye iki gikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *