Perezida w’umugore yarahiriye kuyobora igihugu cya Namibia
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025 , Madame Netumbo Nandi-Ndaitwah yarahiriye kuba perezida wa mbere w’umugore wa Namibiya, nyuma yo gutsinda amatora umwaka ushize nk’umukandinda w’ishyaka riri ku butegetsi bw’iki gihugu mu myaka 35.
Nandi-Ndaitwah w’imyaka 72, abaye umwe mu baperezida bake b’abagore ku mugabane wa Afurika nyuma y’umuhango wo kurahira wabaye kuri uyu munsi wanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu baturutse mu bihugu byinshi bya Afurika birimo Angola, Afurika y’Epfo na Tanzaniya.
Perezida ucyuye igihe, Nangolo Mbumba, ufite imyaka 83, yahaye ububasha Nandi-Ndaitwah mu muhango wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 35 Namibia imaze ibonye ubwigenge maze wizihirizwa kuri mu nzu mberabyombi ya Leta kubera imvura idasanzwe yari yaguye kuri sitade yitiriwe ubwigenge yagombaga kuberamo ibi birori .
Mu ijambo yatangaje nyuma yo kurahira ku mugaragaro, Nandi-Ndaitwah yemeje ko amatora ye agomba kwandikwa mu mateka y’iki gihugu, kubera ko Abanyanamibiya aribo bamutoye kubera ubushobozi n’ubushishozi bwe kandi mu bwisanzure.
Yongeyeho ko igihugu cye cyagize iterambere ridasanzwe kuva cyigenga, gusa nanone ko hari byinshi bigomba gukorwa.
Nandi-Ndaitwah yabonye amajwi 58 ku ijana mu matora yaranzwe n’akajagari yabaye mu Gushyingo ku mwaka ushize, aya matora akaba yarasubitswe inshuro nyinshi nyuma yuko iki gihugu cyakunze kunanirwa kubona ubushobozi bwo kugura ibikoresho byagombaga kwifashishwe muri aya matora byatumye habaho gutinda gukomeye.
Mbere y’irahira rye, Nandi-Ndaitwah yari yaravuze ko muri manda ye azita cyane ku guhangana n’ubushomeri ndetse yanemeje ko aribyo byo byihutirwa ubwo yarimo aganira n’ikinyamakuru cya BBC ishami ryacyo ry’Afurika .
Aho yagize ati : “Mu myaka itanu iri imbere tugomba gutanga nibura imirimo 500,000.” Yongeyeho ko bizasaba ishoramari rya miliyari 85 z’amadolari ya Namibiya ($ 4.67 $)
Uyu muyobozi kandi yanavuze ko inzego z’ingenzi mu guhanga imirimo ari ubuhinzi, uburobyi n’inganda.