Perezida wa FERWAFA yashyize umucyo kubyerekeye umutoza Torsten Spittler
Munyentwari Alphonse usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA ] yaciye amarenga ko umutoza witwa Torsten Frank Spittler ashobora kongererwa amasezerano yo gukomeza gutoza amavubi.
Nubwo Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’Ubudage naho atandukaniye na bagenzi be bagiye batoza iyi kipe kuva yakubuka mu gikombe cya Afurika muri 2004 mu bijyanye no kubona itike isubirayo gusa Torsten Frank ashimirwa kuba yarahinduye byinshi mu Ikipe y’Igihugu haba mu mikinire byumwihariko mu buryo bwo gusatira ndetse no gukina umupira ubereye ijisho ndetse ibi byanatumye yigarurira imitima y’abakunzi benshi ba ruhago nyarwanda .
Nubwo yakoze ibi byose , uyu mutoza ntabwo arashyira umukono ku masezerano, aho avuga ko ibyo FERWAFA ishaka ko akurikiza mu kazi ke bidahuye n’ibyo yifuza.
Mu kiganiro cyagiye ahagaragara ku munsi wejo ,Munyentwali Alphonse yatangaje ko mbere na mbere hari ibiganiro byabaye hagati ya ferwafa n’uyu mutoza w’umudage baganiriye ku ngingo zirimo n’izo kongera amasezerano ndetse ko vuba aha abaturarwanda baraza gutangarizwa icyabivuyemo .
Ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cya B&B Kigali , Alphonse yagize ati : Ati “Nk’uko yabivuze yifuza amasezerano, iyo ubirebye ukareba ahantu twari tugeze n’imikino yari isigaye, hari hakiri kare cyane. Amasezerano akurikira andi ntabwo yinjira mu yandi ariko ibiganiro byo biba bigomba kubaho. Iyo ni yo mpamvu kugeza uyu munsi tutarasinyana ngo tubirangize kubera ko turi mu biganiro.
“Ndizera ko tutaza kumara icyumweru tudafashe icyemezo. Gusa iyo muganira hazamo n’amafaranga, umuntu akavuga ayo yabona bitewe n’ibihe arimo. Ni byinshi turimo kandi tuzagera ku mwanzuro mu gihe kitarambiranye byaba amahire tugakomezanya, ariko mu gihe muganira ntiwavuga ko byanze bikunze bikunda. Guha umuntu amasezerano muri Nzeri ntibyari byo twari kuba twihuse.”
Umutoza Torsten Frank Spittler yagizwe umutoza w’AMAVUBI mu Ugushyingo 2023, akaba yarashoje amasezerano ye y’umwaka umwe yari yarasinye tariki ya 31 Ukuboza 2024.
Kurundi ruhande biravugwa ko uyu mugabo umaze kugeza Ikipe y’u Rwanda ku mwanya wa 124 yarayikuye ku wa 130 wanasabye gusubira iwabo mu minsi mikuru, adafite gahunda yo kongera amasezerano mu Ikipe y’u Rwanda, ahubwo ashaka kujya mu biruhuko by’izabukuru.