Perezida Tshisekedi ntakozwa ibyo guhura na perezida Kagame

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatanu yanze kwitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba .
Iyi Nteko Idasanzwe ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, yabaye hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga.
Ni inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu barimo Salva Kiir wa Sudani y’Epfo wari uyiyoboye, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda cyo kimwe na Paul Kagame w’u Rwanda,mu gihe Perezida William Ruto, yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, ndetse Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na we ahagararirwa na Visi Perezida Prosper Bazombanza.
Umukuru w’Igihugu cya Kenya mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique mu kwezi gushize, yatangaje ko umutwe wa M23 udakwiye kuba ikibazo kireba u Rwanda mu gihe abayobozi ba RDC bigeze kwiyemerera ko abawugize ari abanye-Congo.
yagize Ati: \”Nk’abakuru b’ibihugu twahuriye mu nama, turabaza tuti ‘Ese abantu ba M23 ni Abanyarwanda cyangwa ni Abanye-Congo?’ Maze RDC iravuga iti ‘ni Abanye-Congo’. Impaka zari zirangiye. Niba se ari abanye-Congo, gihinduka ikibazo cy’u Rwanda gite?” ,akaba atari amagambo yumviswe na abatuye congo. nkuko Ikinyamakuru Africa Intelligence gikunze gutangaza inkuru zicukumbuye, cyavuze ko “Perezida wa Congo atishimiye ibyatangajwe na William Ruto ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, akaba ari kubigaragariza ubutegetsi bwa Nairobi ndetse n’ibindi Bihugu binyamuryango by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
RDC kandi imaze iminsi ishinja Uganda gufatanya n’u Rwanda mu guha ubufasha umutwe wa M23; ikaba indi mpamvu bivugwa ko Perezida Félix Tshisekedi yahisemo kwiheza.
