perezida Putin yavuze ko uburusiya na Koreya ya Ruguru bigiye gufatanya buvandimwe;uzajya utera umwe uhangane na babiri
Perezida w’uburusiya Vladmir Putin kuri uyu wa gatatu yatangaje ko umubano uri hagati cya Koreya ya Ruguru na uburusiya wamaze kuba ntajegejega ;ko uzajya ashotora igihugu kimwe azajya ahangana n’ibi bihugu bishuti byombi kandi akirengera ingaruka n’ikiguzi cyibo aza akoze.
Ibi Perezida Putin yabitangaje kuri uyu wakane ubwo yagiriraga uruzinduko mu gihugu cya Koreya yepfo mu murwa mukuru Pyongyang i ,aho byari ibirori bikomeye kuko uyu mutegetsi wo mu burusiya yasanzwe ashagawe na rubanda nyamwinshi ku mihanda hose aho bagendaga bamutembereza dore ko abantu bari babukereye bafite amabendera y’ibihugu byombi ndetse n’indobo zuzuye indabo bari baje kumutura mu rwego rwo kumuha ikaze.
Nkuko amakuru Dailybox ikesha ibiro ntaramakuru bya leta y’abarusiya [TASS] abitangaza ndetse bikaba byanahamijwe na Perezida Putin nyuma yiy’inama avuga ko ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi bijyana no kuvugurura ayari ahasanzwe yari yarasinwe mu myaka ishize yaba ayo mu 1961,2000 nayo muri 2001,ndetse hakiyongeramo ingingo zijyanye no gutabarana ku uwaterwa uwari wese hagati yabo hatitawe ku zindi mpamvu izo arizo zose.
Putin Yavuze ko aya masezerano akubiyemo “politiki, ubucuruzi, ishoramari, inzego z’umuco, ndetse n’inzego z’umutekano,” yita ayo masezerano mu by’ukuri inyandiko ishimishije.
Putin yavuze ko imyitozo ihuriweho na Amerika, Koreya y’Epfo n’Ubuyapani ariyo yashegeshye Koreya ya Ruguru,ndetse agereranya politiki y’Amerika nko ” uguhangana gukomeye hagati aho”,” Kim wa koreya ya Ruguru yise ubu bufatanye bushya “umwanya w’amazi mu iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi.”
Putin yeretswe ibirori bitangaje mu birori byo kumuha ikaze hamwe na mugenzi we ku kibuga cya Kim Il Sung rwagati mu murwa mukuru wa Koreya ya Ruguru, aho abasirikari, ndetse n’abana bitwaje imipira bishimye bitewe n’amafoto manini ya buri muyobozi.