Perezida Netanyahu yasheshe goverinoma ye yari ifite mu nshingano intambara yo muri Gaza
Ku wa mbere, Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yasheshe Inama y’Abaminisitiri y’intambara, iki kikaba ari igikorwa gishimangira uruhare rwe mu ntambara yo muri Isiraheli na Hamas kandi bikaba bishobora guhagarika imirwano mu karere ka Gaza vuba aha.
- Perezida Benjamin Netanyahu yasheshe inama y’abaminisitiri yari ishinzwe intambara muri israel.
- Ni iki cyateye Perezida Netanyahu gukora ibi ? ndetse n’ukuri kubyihishe inyuma.
- Kuki Gantz wari utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho yeguye mu nama y’Abaminisitiri y’intambara nta gihe kinini ayi mazemo?
Perezida Netanyahu yatangaje ibi nyuma y’iminsi mike uwo bahanganye mu bya politiki, Benny Gantz, avuye muri Guverinoma y’intambara igizwe n’abantu batatu. Gantz, umujenerali uri mu kiruhuko cy’izabukuru akaba n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko.
Politiki nkuru y’intambara noneho izemezwa gusa n’inama y’umutekano ya Netanyahu n’inama y’abaminisitiri ,uru rukaba urwego runini rwiganjemo abadashaka kurwanya icyifuzo cyo guhagarika imirwano gishyigikiwe n’Amerika kandi bashaka gukomeza intambara.
Biteganijwe ko Netanyahu azagisha inama ku byemezo bimwe na bimwe n’abafatanyabikorwa ba hafi mu nama zidasanzwe, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Isiraheli utashatse ko umwirondoro we ujya ahagaragara kubera ko batemerewe kumenyesha itangazamakuru.
Izi nama ziri kubera mu mwiherero zishobora guhisha zimwe mu ngaruka zikomeye zatejwe n’iyi ntamabara. Ariko Netanyahu ubwe yerekanye ubushake buke muri gahunda yo guhagarika imirwano kandi kuba yishingikirije ku Nama y’Abaminisitiri ishinzwe umutekano byuzuye bishobora kumuha uruvugiro rwo kongera gufata icyemezo cyo gukomeza imirwano .
Kuki Gantz yeguye mu nama y’Abaminisitiri y’intambara nta gihe kinini ayi mazemo?
Inama y’Abaminisitiri y’intambara yashinzwe nyuma yuko Hamas yagabye igitero kuri Isiraheli taliki 7/Ukwakira umwaka ushize. ubwo Gantz, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yifatanyaga na Netanyahu na Minisitiri w’ingabo, Yoav Gallant mu kwerekana ubumwe mu guhangana n’iki gitero.
Muri icyo gihe, Gantz yasabye ko urwego ruto rufata ibyemezo ruyobora intambara mu rwego rwo gushyira ku ruhande abayoboke batavuga rumwe na guverinoma ya Netanyahu.Ariko Gantz yavuye mu Nama y’Abaminisitiri mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma y’amezi akomeje kuba menshi Isiraheli ishoje intambara muri Gaza.
Yavuze ko yarambiwe no kudatera imbere ku igihugu,usibye guhora azana mu rugo ingwate nyinshi za Isiraheli zafashwe na Hamas ndetse yanashinje Netanyahu kuba yarateguye intambara kugira ngo yirinde amatora mashya n’urubanza rwa ruswa aregwamo.