Watch Loading...
HomeOthers

Perezida Kagame yihanangirije urubyiruko rukomeje kwambara ubusa mu ruhame

Kuri iki cyumweru , Perezida Kagame yanenze urubyiruko rufite ingeso mbi zirimo no kwambara ubusa , aho yemeje ko ari ibibazo cy’uburere buke, umuryango nyarwanda muri rusange udakwiye kwihanganira.

Aho yagize ati : “ Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa. Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa.

“Ariko buriya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.”

Ibi yabitangeje  ubwo yari muri Serana hotel ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu masengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusengera Igihugu.

Uyu ni muhango  witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye  z’igihugu ,Aya masengesho ngarukamwaka azwi nka National Prayer Breakfast yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.

Mu bindi yagarutseho mu ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango ,Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda guhora baharanira kugera ku cyo bashaka.

Aho yagize ati :  “Tugomba kwibaza rero, twebwe nk’abantu, mu byo dushinzwe, mu bushobozi butandukanye dufite ariko bufite aho bugarukira, ugomba gusubira inyuma uti ariko mbikoresha iki?”

Perezida Paul Kagame yashimye abashyitsi baturutse mu bihugu birimo Togo, Ghana n’ahandi, baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu masengesho yo gushima Imana no gusabira Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *