HomePolitics

Perezida Kagame yashimiwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu k’ubwo gutsinda amatora

Perezida Paul Kagame yahamagawe na Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan usanzwe ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu amushimira ku ntsinzi yo kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere aherutse kubona.

Perezida Kagame yashimiye Perezida w’Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu, Mohammed bin Zayed Al Nahyan, inshuti ye akaba n’umuvandimwe, wamuhamagaye amwifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano aherutse gutorerwa zo gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Perezida Kagame yagize ati “Byari iby’agaciro kandi binashimishije kwakira telefone izirikana intsinzi [twagize mu matora], iturutse ku muvandimwe akaba n’inshuti, Perezida Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan.”

Yanavuze ko “U Rwanda rushikamye ku ntego yo gukomeza gushimangira umubano utanga umusaruro warwo na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu”.

Ni intsinzi Perezida Kagame yegukanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024, atsindira ku majwi 99,18%, atsinze Dr. Frank Habineza Green Party wagize 0.50% na Mpayimana Philippe wagize amajwi 0.32%.

Perezida Kagame ukunze kugenderera byunze ubumwe by’Abarabu kuko taliki 12/11/2011 Perezida Kagame yasuye umujyi wa Abu Dhabi aho yahuye n’abayobozi batandukanye baganira ku butwererane bw’ibihugu byombi mu ishoramari n’ubufatanye mu bikorwa by’ikoranabuhanga.

Mu kwezi kwa Kanama 2014 Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari ry’Afurika inama yabereye mu bihugu byunze ubumwe by’abarabu, inama yahamagariraga abashoramari gushora imari mu buhugu by’Afurika mu kongera ibikorwa remezo.

Muri iyi nama hagaragajwe ko ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara bicyeneye nibura miliyari 93 z’amadolari y’Amerika buri mwaka kugira ngo bigere ku iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *