Watch Loading...
HomePolitics

Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye ikubutse muri Ethiopia

Ku Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida w’agace ka Oromia muri Ethiopia, witwa Shimelis Abdisa, mu Biro bye muri Village Urugwiro.

Iki ni igikorwa cyabaye mu rwego rw’ibiganiro bigamije guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda na Ethiopia.

Shimelis Abdisa yari kumwe n’itsinda rimuherekeje, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj Gen Charles Karamba.

Mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, byavuzwe ko Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Oromia mu rwego rw’umubano n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Aho ibicishije kuri X , Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda  yavuze ko “Perezida Kagame yahuye na Perezida w’agace ka Oromia, Shimelis Abdisa uri mu bagize itsinda riturutse muri Ethiopia rije mu biganiro bigamije guteza imbere umubano.”

 Iki gikorwa kibaye nyuma y’umunsi umwe Perezida Kagame yakiriye Amb. Lazarous Kapambwe, intumwa yihariye ya Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, anamushyikiriza ubutumwa bw’uyu muyobozi.

Oromia ni imwe mu turere tw’ingenzi muri Ethiopia, ikaba igizwe n’umubare munini w’abaturage, ndetse kandi igaha imbibi n’umurwa mukuru w’iki gihugu witwa Addis Ababa.

 U Rwanda na Ethiopia bisanganywe umubano mwiza, aho mu Gashyantare 2024 basinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo imicungire y’ibiza, ubucuruzi, ndetse na siporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *