Watch Loading...
HomePolitics

perezida Kagame avuga ko nta mwanya ukwiye guhabwa abatifuriza u Rwanda ineza

Perezida Kagame Paul avuga ko abakomeje gusebya no kutifuriza ineza igihugu cy’u Rwanda bagomba kwirindwa ndetse ko batagombwa no guhabwa umwanya kubw’ibikorwa byabo bigayitse .

umukuru w’igihugu cy’ u Rwanda yatangaje ibi nyuma y’uko Umuvigizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madame Yolande Makoro atangaje ko shampiyona y’umukino wa Basketball yo muri Amerika [ NBA ] ari kimwe mubirango by’imikino bikomye ku isi ndetse binafite izina rikomeye ko idashobora gushora ahantu hatayizanira inyungu ,yanakomeje avuga ko Afurika itanga amahirwe menshi yo gukurura abashoramari bijyana no kwinjiza ndetse gukurura abafana kuri iyi shampiyona kandi ni bakaba umwanya kuri bo kugira uruhare mu iterambere ryacu [ u Rwanda].

Uyu muvugizi wa Guverinoma yanditse aya magambo nyuma y’inkuru yanditswe na kimwe mu binyamakuru bikomeye cyane kuri iyi cya ESPN ,iyi nkuru yavugaga ko ari igisebo kuri NBA kugirana ubufatanye ubwo ari bwose n’igihugu nk’u Rwanda kidashyigikira ubwisanzure ndetse kitanubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu .

Hakaba hari n’amakuru avugwa ko inkuru nk’izi zisiga icyasha u Rwanda ziba zatijwe umurundi abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho , mu ba bashyirwa mu majwi harimo Ingabire Victoire na Paul Rusesebagena batehwemye kugaragaza intege ndetse n’ibitegenda kuri leta y’ u Rwanda.

Ikinyamakuru cya ESPN cyavuze ibi nyuma y’uko u Rwanda rwamaze gusinyana amasezerano ahoraho n’ubuyobozi bwa NBA gutera inkunga irushanwa rya BAL [ Basket African League] cyangwa se shampiyona nyafurika y’umukino wa Basket isanzwe ibera mu Rwanda .

“Ibiganiro twagiranye na Paul Kagame byose byerekeranye no kuzamura imibereho y’abaturage b’u Rwanda…Nigute dushobora kurema; nigute dushobora gushishikariza no guhuza abantu binyuze mumikino ya basketball kugirango ubuzima bw’u Rwanda butere imbere. ” Komiseri wungirije wa NBA, Mark Tatum yabitangaje mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya ESPN ababijwe ku ngingo yerekeye gutera inkunga u Rwanda.

Kurundi ruhande Siporo yagize uruhare runini mu Rwanda n’imihindagurikire y’ubukungu mu myaka 30 ishize. Ubukangurambaga bwa ‘Visit Rwanda’, bwatejwe imbere ahanini binyuze mu bufatanye bwa siporo na Arsenal FC, Paris St Germain na FC Bayern Munich, bwatumye u Rwanda rwinjiza miliyoni 620 USD mu 2023, rwiyongera 36% kuva 2022. U Rwanda rwavuye ku baguzi ba siporo rujya mu bucuruzi bwa siporo.

Siporo kandi yafashije kwimakaza ubumwe bwigihugu ibi bishobora kugaragara kumunsi wa ‘car Free Day ’ wahariwe siporo rusange mugihe abaturage hirya no hino mu Rwanda bateraniye hamwe kugirango bakore imyitozo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *