Perezida Kagame agiye kwakira indahiro z’abagize Guverinoma nshya

Mu kanya ,Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko hagiye kubera umuhango wo kwakira indahiro z’abagize Guverinoma n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abagize Guverinoma n’abandi bayobozi, itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rikaba rigaragaza ko abayobozi Umukuru w”igihugu yashyizeho ari Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Abaminisitiri ni
Madamu Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
Madamu Ines Mpambara, Minisitiri muri Primature
Bwana Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane
Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta
Bwana Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo
Madamu Consolee Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu
Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
Madamu Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo
Bwana Gaspard Twagirayezu, Minisitiri w’Uburezi
Dr. Jean-Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu
Dr. Ildephonse Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima
Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
Bwana Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda
Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Ibidukikije
Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi
Bwana Richard Nyirishema, Minisitiri wa Siporo
Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi
Abanyamabanga ba Leta
Gen. (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga
Tushabe Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta
Madamu Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Bwana Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
Madamu Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
Madamu Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi
Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima
Bwana Olivier Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo
Madamu Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Urubyiruko n’Ubuhanzi
Undi muyobozi
Dr. Doris Uwicyeza Picard wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB)
Impinduka zikomeye zakozwe muri Minisiteri zimwe na zimwe ndetse no mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Zimwe muri izo mpinduka ni nk’aho Prudence Sebahizi yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), asimbuye Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wari kuri uwo mwanya kuva tariki 30 Nyakanga 2022.Richard Nyirishema yagizwe Minisitiri wa Siporo, asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju wari kuri uwo mwanya kuva tariki 04 Ugushyingo 2019. Mbere yo guhabwa uyu mwanya, Munyangaju yari Umuyobozi wa SONARWA Life Company.
Amb. Christine Nkulikiyinka yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA). Iyi Minisiteri kugeza ubu nta Minisitiri yari ifite, dore ko Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wayiyoboraga yirukanywe kuri uwo mwanya tariki 25 Nyakanga 2024, nyuma y’igihe gito yari amaze ayiyobora, kuko yari yahawe inshingano zo kuyobora iyo Minisiteri guhera ku itariki 12 Kamena 2024, bivuze ko yari ayimazemo ukwezi kumwe n’iminsi 13.
Ingingo ya 116 mu Itekegeko Nshinga igena ko Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.
Ku bijyanye n’uburyo batoranywa, biteganywa mu ngingo ya 62, igena ibijyanye n’isaranganywa ry’ubutegetsi.
Gusaranganya ubutegetsi byubahirizwa mu nzego za Leta hakurikijwe amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga n’ibiteganywa n’andi mategeko.
Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite ntibashobora guturuka mu mutwe umwe wa politiki.
Abagize Guverinoma batoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite. Icyakora, umutwe wa politiki wabonye amajwi menshi mu matora y’Abadepite ntushobora kurenza 50% by’abagize Guverinoma.
Ntibibujijwe ko n’abandi bantu bafite ubushobozi bashobora gushyirwa muri Guverinoma.
Mu Nteko Ishinga Amategeko hitabwa ku guhagararirwa kw’ibyiciro bitandukanye nk’uko biteganywa n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko.


