Perezida Biden agiye kuganira n’umwami wa Jordaniya ku byerekeye umutekano wo mu burasirazuba bwo hagati
Kuri uyu wa mbere, Perezida Joe Biden yiteguye kuganira ku makimbirane ari mu burasirazuba bwo hagati n’itsinda ry’umutekano ry’igihugu cye, ndetse no guhamagara kuri telefoni n’umwami Abdullah II wa Jordaniya .
Ibi bije mu gihe abayobozi ba Isiraheli baburirwa ko bashobora kugabwaho ibitero bikaze, mu gihe hari impungenge z’uko bishoboka ko ibikorwa byatangizwa na Irani cyangwa ibihugu by’inshuti byayo muri kariya karere.
Ku wa mbere, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Irani yatangaje ko Irani idashaka guteza intambara muri kariya karere, ariko ko ifite inshingano zo guhana Isiraheli nyuma y’igitero yabagabyeho mu cyumweru gishize cyahitanye umuyobozi wa politiki wa Hamas,witwa Ismail Haniyeh mu gace ka Tehran.
Irani irashinja Isiraheli kuba yarishe Haniyeh’s, ibi bikaba bibaye nyuma y’amasaha make igitero cy’indege cya Isiraheli cyabereye i Beirut cyahitanye umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi Hezbollah, nka Hamas ushyigikiwe na Irani.
Ku cyumweru, Minisitiri w’ingabo wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Lloyd Austin, yaganiriye na mugenzi we wo muri Isiraheli Yoav Gallant, yongera gushimangira ko igisirikare cy’Amerika gishyigikira umutekano wa Isiraheli ndetse n’inshingano zo kuyirwanaho ku iterabwoba ryaterwa na Irani hamwe n’abahagarariye Irani nka Hezbollah ikorera muri Libani hamwe n’inyeshyamba z’aba Houthi bo muri Yemeni.
Pentagon yatangaje ko baganiriye ku ntambwe z’ingabo z’Amerika zivuga ko Minisiteri igomba gufata ingamba zikarishye zo kurushaho kurinda ingabo z’Amerika, gushyigikira ingabo za Isiraheli, no gukumira no gukaza umurego mu karere, nk’uko ”
Kuri uyu wa gatanu, Pentagon[ibiro by’ingabo z’Amerika] yatangaje ko Amerika yajyanye itsinda ry’abatwara indege muri kariya karere.Jonathan Finer, umujyanama wungirije w’inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye, yatangarije televiziyo cya CBS mu kiganiro cya “Face the Nation show, ati: ” Intego yacu ni ugukumira. Intego yacu ni ukurengera Isiraheli. “
umunyamabanga wa Leta, Antony Blinken, yaganiriye na ba minisitiri w’ububanyi n’amahanga ba umuryango w’ibihugu birindwi bikomeye ku isi bizwi nka ‘G7’ kugira ngo baganire ku byihutirwa gukemura amakimbirane ari mu uburasirazuba bwo hagati .
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko Blinken na bagenzi be bongeye gushimangira ingamba zo gukaza umutekano wa Isiraheli kandi basaba ko impande zose zakumirwa kugira ngo amakimbirane adakomeza kwiyongera.
Igisirikare cya Isiraheli cyatangaje ko ku wa mbere cyagabye igitero cy’indege mu majyepfo ya Libani mu rwego rwo gusubiza Hezbollah kugaba ibitero by’indege zitagira abadereva mu bitero byambukiranya imipaka.Hezbollah yavuze ko yakoresheje indege zitagira abadereva mu birindiro by’ingabo za Isiraheli.
Isiraheli yiyemeje kurimbura Hamas mu rwego rwo kwihorera ku gitero cy’iterabwoba cyo ku ya 7 Ukwakira cyahitanye abantu 1200 bigatuma hafatwa bugwate 250. Minisiteri y’ubuzima ihuriweho yo muri kariya karere ivuga ko igitero cya Isiraheli cyahitanye byibuze abantu 39,600 muri Gaza.