Paul Kagame arayoboye na 99.15%; Ibyavuye mu matora ku mwanya w’umukuru w’igihugu bishyizwe ahagaragara.
none aha Komisiyo y’igihugu y’amatora imaze gutangaza iby’ibanze bavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu, ibyerekanye ko Paul Kagame ari we uri imbere y’abandi bakandida bahanganye.
Kuri uyu wa mbere, abanyarwanda baba imbere mu gihugu bitabiriye amatora y’Umukuru w’igihugu n’ayabadepite muri iyi Manda y’imyaka itanu iri imbere,aho babyutse iya kare kugira ngo bitorere abayobozi bababereye.
Nk’uko yari yabyijeje abanyarwanda, komisiyo y’igihugu y’amatora imaze gushyira hanze icyerekezo cy’imibare itangwa n’ababarura amajwi y’Umukuru w’igihugu aho Paul Kagame akomeje kugira amajwi menshi ugereranyije na Frank HABINEZA ndetse Mpayimana Philippe.
Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki imushyigikiye,afite amajwi 99.15%, Frank HABINEZA w’ishyaka Democratic Green party of Rwanda akagira 0.58%,mu gihe Umukandida wigenga Mpayimana Philippe we akaba afite 0.32% mu majwi y’ibanze.Amajwi yose yabaruwe ageze kuri 78.94% bingana na 7,160,464 by’abari ku I Lisiti y’itora.
Mpayimana yatangaje ko ubusesenguzi ari bwo buzasobanura,iby’amajwi kuko we ntakindi yabivugaho.ati”Ntabwo byaba ikibazo kuba amajwi yange yagabanutse kuko abaturage icyo bashaka ni cyo Demokarasi”.Tuzaguma twubake igihugu twese hamwe ndashimira abanyamakuru n’abandi bambaye hafi muri ibi bikorwa.”
Kagame Paul nawe yagize icyo atangaza ku majwi yagize ati”Ndashimira Umuryango wange tuba turi kumwe igihe cyose,tugendana hose mu gihugu buriya nabo bambera akabando. Byumwihariko ndagira ngo mbashimire ukuntu mwatubaye hafi muri Byose ndetse icy’ibanze mwabaye hafi cyane ni uguca urubanza”.
Perezida yashimiye abanyagihugu,abahanzi, urubyiruko n’abandi bagendanye ati”sindabona uko mbisobanura ndabashimiye cyane cyane”. Yanashimiye icyizere abanyarwanda bamugiriye ndetse n’ubutumire bwe bitabiriye anizeza ko bazafatanya bityo ko ntakimutera impungege.
Yakomoje ku mibare maze atangaza ko umubare ya za mirongo cyenda n’icyenda ko atari imibare ahubwo ari icyizere n’ibikorwa.
Komisiyo y’amatora ikomeje kubarura amajwi y’abadepite rusange nayo azatangazwa by’agateganyo mu masaha y’igicamunsi ku munsi w’ejo ku wa 16/07/2024,naho ku mugoroba w’ejo hazatangazwe by’agateganyo ibizaba byavuye mu matora y’abadepite mu byiciro byihariye.
Ku munsi w’ejo hazatorwa abadepite bo mu byiciro byihariye harimo abahagarariye urubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga,mugihe ku wa 20/07/2024 izatangazwe by’agateganyo ibizaba biri kuboneka mu matora y’Umukuru w’igihugu,hagategerezwa nyirizina ibizava mu matora bya burundu bitarenze ku wa 27/07/2024.
Komisiyo y’amatora yashimiye abanyarwanda,abanyamakuru, Indorerezi ndetse n’izindi nzego za leta ku ruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora mu gihe abandi banya Politiki nabo bahagarariye amashyaka atandukanye mu Rwanda nabo batangaje ko Biteguye neza ibizava mu matora cyane ko babonye ateguwe neza.