Watch Loading...
EuropeHomePaper Talk

PaperTalk[Europe]:Ibura ry’indege  riratuma bamwe batareba final ya EURO! umuyobozi wa  La Liga yavuze amagambo yahumurije abafana ba Barcelona kuri  Nico Williams

Newcastle United  iratekereza  gutanga ubundi busabe bwabo  mu ikipe ya  Everton ku umusore wabo witwa Dominic Calvert-Lewin  w’Imyaka 27 akaba akomoka mu gihugu cy’Ubwongereza  nyuma yuko  amafaranga batanze bwa ambere  yanzwe n’ikipe ya Everton y’umutoza Sean Dyche . (Football Insider)

Napoli  iracyakomeje umugambi wayo wo   gatwara umusore w’ikipe ya Chelsea bakunze gutiza  cyane witwa Romelu Lukaku Umubiligi ufite amamuko kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo w’Imyaka 31  dore ko Chesea ntagahunda ifite yo kugarura uyu mukinnyi ukina nka rutahizamu. (Sky Sports)

Umunyabigwi w’umutaliyani  Mario Balotelli, 33,  wanakiniye amakipe akomeye Iburayi arimo Manchester City ndetse na  Liverpool  agiye kwerekeza mu gihugu cya Brazil mu ikipe ya  Corinthians  ntanubwo bizagora iy’ikipe kuberako Balotelli ntayindi kipe afiteye amasezerano. (ESPN)

Kumakuru yatanzwe  n’umuyobozi  wa  La Liga Javier Tebas  yemeje ko uburyo ikipe ya  Barcelona ihagaze mu bukungu ifite ubushobozi bwo kugura mababa Nico Williams umusore wa   Athletic Bilbao w’imyaka 22 ufite amamuko muri Ghana gusa akabayarahisemo gukinira ikipe y’Igihugu ya Esipanye ndetse ari kumwe nayo mu gikombe cy’Iburayi aho bagomba gukina n’abongereza ku mukino  wanyuma  . (Sport – in Spanish)

Arsenal birasa nkibiri kwegereza  gusinyisha Umutaliyani  Riccardo Calafiori w’imyaka 22  myugariro  ukinira ikipe  ya Bologna dore ko bisa nkaho bamaze kumvikana  n’iyikipe . (Football Insider)

Umunya-Esipanye-Kepa Arrizabalaga, 29,  yamaze gutangira ibiganiro  n’ikipe ya Al-Ittihad  yo muri Saudi Pro-League muri Saudi Arabia nyuma yogutizwa na Chelsea muri Real Madrid ariko bikaba bitarakunze. (Athletic – subscription required)

Uwahoze ari umutoza w’Ikipe ya  Paris Saint-Germain   Laurent Blanc biteganyijwe ko ariwe ugomba kuba umutoza mushya w’ikipe ya   Al-Ittihad kugeza taliki  30 kamena  2026. (Fabrizio Romano)

Umusore w’ikipe ya Tottenham ndetse  akaba Umunya- Republic ya Ireland rutahizamu  Troy Parrott, 22, agiye gukora isuzuma ry’ubuzima(medical Test)  mbere yo kwinjira mu ikipe ya  AZ Alkmaar. (Football Insider)

Umufaransa ukina hagati mu kibuga  Desire Doue, 19, yatangiye gutekereza aho kwerekeza hagati y’ikipe ya Bayern Munich ndetse na Paris Saint-Germain  igihe yabafashe umwanzuro wo gusohoka mu ikipe ya  Rennes  akerekeza ahandi. (Sky Germany)

Gusa nanone Tottenham Hotspur irifuza gutwara   Desire Doue, 19,  mu majyaruguru y’umujyi wa London mu bwongereza. (Football.London)

Lyon yegereje gusinyisha umusore w’Ikipe ya  Southampton Alejandro Gomes Rodriguez  w’imyaka 16 akaba akomoka mu gihugu cy’Ubwongereza  . (Athletic – subscription required)

Umunya-Esipanye Ukina hagati mu kibuga Saul Niguez, 29,  yamaze kumvikana n’ikipe yakiniraga ya Atletico Madrid kuyivamo aho agiye kwerekeza muri  Sevilla. (Fabrizio Romano)

Juventus ikomeje kwiruka cyane kuri  Jadon Sancho, 24  wa  Manchester United  nyuma yogusoza amasezerano y’Intizanyo muri Borussia Dortmund  kandi kaba atagaruka mu ikipe ya United kubera kutajya imbizi na Erik ten Hag. (Tuttosport via Football Italia)

Rutahizamu wa  Bournemouth   Kieffer Moore  biteganyijwe ko agomba  kwinjira mu ikipe ya  Sheffield United  nyuma y’uko uy’umunya- Wales w’Imyaka 31 ahinduye ibitekerezo akanga kwerekeza muri  Hull City. (Sheffield Star)

Abongereza benshi  biganjemo  abo mumiryano  y’abakinnyi bakinira ikipe y’Igihugu ya Bongereza   babuze uko berekeza mu gihugu cy’Ubudage  gukurikirana umukino w’anyuma  w’igikombe cy’Uburayi  uzahuza Abongereza na Esipanye  kubera indege zerekeza muri biriya bice zabaye iyanga . (Mail)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *