PaperTalk[Europe]:Ibura ry’indege riratuma bamwe batareba final ya EURO! umuyobozi wa La Liga yavuze amagambo yahumurije abafana ba Barcelona kuri Nico Williams
Newcastle United iratekereza gutanga ubundi busabe bwabo mu ikipe ya Everton ku umusore wabo witwa Dominic Calvert-Lewin w’Imyaka 27 akaba akomoka mu gihugu cy’Ubwongereza nyuma yuko amafaranga batanze bwa ambere yanzwe n’ikipe ya Everton y’umutoza Sean Dyche . (Football Insider)
Napoli iracyakomeje umugambi wayo wo gatwara umusore w’ikipe ya Chelsea bakunze gutiza cyane witwa Romelu Lukaku Umubiligi ufite amamuko kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo w’Imyaka 31 dore ko Chesea ntagahunda ifite yo kugarura uyu mukinnyi ukina nka rutahizamu. (Sky Sports)
Umunyabigwi w’umutaliyani Mario Balotelli, 33, wanakiniye amakipe akomeye Iburayi arimo Manchester City ndetse na Liverpool agiye kwerekeza mu gihugu cya Brazil mu ikipe ya Corinthians ntanubwo bizagora iy’ikipe kuberako Balotelli ntayindi kipe afiteye amasezerano. (ESPN)
Kumakuru yatanzwe n’umuyobozi wa La Liga Javier Tebas yemeje ko uburyo ikipe ya Barcelona ihagaze mu bukungu ifite ubushobozi bwo kugura mababa Nico Williams umusore wa Athletic Bilbao w’imyaka 22 ufite amamuko muri Ghana gusa akabayarahisemo gukinira ikipe y’Igihugu ya Esipanye ndetse ari kumwe nayo mu gikombe cy’Iburayi aho bagomba gukina n’abongereza ku mukino wanyuma . (Sport – in Spanish)
Arsenal birasa nkibiri kwegereza gusinyisha Umutaliyani Riccardo Calafiori w’imyaka 22 myugariro ukinira ikipe ya Bologna dore ko bisa nkaho bamaze kumvikana n’iyikipe . (Football Insider)
Umunya-Esipanye-Kepa Arrizabalaga, 29, yamaze gutangira ibiganiro n’ikipe ya Al-Ittihad yo muri Saudi Pro-League muri Saudi Arabia nyuma yogutizwa na Chelsea muri Real Madrid ariko bikaba bitarakunze. (Athletic – subscription required)
Uwahoze ari umutoza w’Ikipe ya Paris Saint-Germain Laurent Blanc biteganyijwe ko ariwe ugomba kuba umutoza mushya w’ikipe ya Al-Ittihad kugeza taliki 30 kamena 2026. (Fabrizio Romano)
Umusore w’ikipe ya Tottenham ndetse akaba Umunya- Republic ya Ireland rutahizamu Troy Parrott, 22, agiye gukora isuzuma ry’ubuzima(medical Test) mbere yo kwinjira mu ikipe ya AZ Alkmaar. (Football Insider)
Umufaransa ukina hagati mu kibuga Desire Doue, 19, yatangiye gutekereza aho kwerekeza hagati y’ikipe ya Bayern Munich ndetse na Paris Saint-Germain igihe yabafashe umwanzuro wo gusohoka mu ikipe ya Rennes akerekeza ahandi. (Sky Germany)
Gusa nanone Tottenham Hotspur irifuza gutwara Desire Doue, 19, mu majyaruguru y’umujyi wa London mu bwongereza. (Football.London)
Lyon yegereje gusinyisha umusore w’Ikipe ya Southampton Alejandro Gomes Rodriguez w’imyaka 16 akaba akomoka mu gihugu cy’Ubwongereza . (Athletic – subscription required)
Umunya-Esipanye Ukina hagati mu kibuga Saul Niguez, 29, yamaze kumvikana n’ikipe yakiniraga ya Atletico Madrid kuyivamo aho agiye kwerekeza muri Sevilla. (Fabrizio Romano)
Juventus ikomeje kwiruka cyane kuri Jadon Sancho, 24 wa Manchester United nyuma yogusoza amasezerano y’Intizanyo muri Borussia Dortmund kandi kaba atagaruka mu ikipe ya United kubera kutajya imbizi na Erik ten Hag. (Tuttosport via Football Italia)
Rutahizamu wa Bournemouth Kieffer Moore biteganyijwe ko agomba kwinjira mu ikipe ya Sheffield United nyuma y’uko uy’umunya- Wales w’Imyaka 31 ahinduye ibitekerezo akanga kwerekeza muri Hull City. (Sheffield Star)
Abongereza benshi biganjemo abo mumiryano y’abakinnyi bakinira ikipe y’Igihugu ya Bongereza babuze uko berekeza mu gihugu cy’Ubudage gukurikirana umukino w’anyuma w’igikombe cy’Uburayi uzahuza Abongereza na Esipanye kubera indege zerekeza muri biriya bice zabaye iyanga . (Mail)