Paper Talk[Rwnda&Africa]: Ubuyobozi bw’ikipe ya As Kigali bugiye gukora inama, igihugu cyo muri Africa kigiye gukoresha VAR muri shampiyona!
Umunya Uruguay w’imyaka 33 ukinira ikipe ya Mamelodi Sundowns yomuri South Africa akomeje gukurikiranwa cyane n’ikipe ya Wydad Athletic Club, doreko uy’umukinnyi wibereye iwabo mu biruhuko atekereza gusohoka muri iy’ikipe ya Mamelodi Sundowns yomuri South Africa.( #Micky Jnr)
Jürgen Klinsmann umugabo watoje amakipe akomeye arimo ikipe y’igihugu y’Abadage ,Bayern Munich, USA, Hertha ndeste na ekipe y’igihugu ya South Korea biravugwa ko arikwifuzwa na Wydad Athletic Club kugirango azayifashe mumikino y’igikombe cy’isi cy’amakipe cya 2025(FIFA Club World Cup 2025). ( #Micky Jnr)
Shampiyona y’igihugu cya Côte d’Ivoire umwaka utaha w’imikino wa 2024/2025 uzakoreshwamo uburyo bwa video bw’ifashishwa na basifuzi mugufata imyanzuro “video assistant referee” (VAR). ( #Micky Jnr)
Imodoka 17 na moto 11 zitezwe mu isiganwa rya Huye Rally rizabera i Huye na Gisagara mu mpera z’icyumweru, hagati ya tariki ya 14 n’iya 16 Kamena 2024.(#Igihe)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo yagaragayemo abakinnyi batatu bashya iheruka gusinyisha, yitegura umukino uzayihuza na Rayon ku wa 15 Kamena 2024 hafungurwa Amahoro Stadium, barimo Dushimimana Olivier, Tuyisenge Arsene na Mugiraneza Frodouard.(#Kigali To Day)
Nyuma y’urugendo rurerure ariko rwarimo intsinzi, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yageze mu Rwanda yakiranwa ubwuzu ku bw’akazi gakomeye yakoreye muri Afurika y’Epfo.(#Umuseke)
Ubuyobozi bw’ikipe ya As Kigali bwatangaje ko mu minsi mike buri butumize inama izigirwamo ibijyanye n’ahazaza hayo, ni nyuma yaho kugeza kuri uyu munsi batari basubizwa ku cyifuzo bagejeje ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali.(Igihe)
Ishyirahamwe ry’umukino w’Intoki wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Inyange Industries Azamara umwaka umwe. (#Kigali To Day)