Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Euro]: Rayon na APR FC z’ikwiye kuyigiraho umwiherero bazawukorera mu Barabu, byasabye kwitabaza abasifuzi bo muri Esipanye!

Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania  irateganya gutangira imyitozo y’itegura umwaka utaha w’imikino (pre-season) ku italiki ya 05 nyakanga, 2024 ndetse  mu minsi mike  iy’ikipe imaze imyaka itatu  idatwara igikombe cya shampiyona  iraza gutangaza umutoza mushya wayo.(#African Football)

Shampiyona y’igihugu cya Kenya yashyizweho  akadomo  ikipe ya Gor Mahia b’ishimira igikombe cyabo cya 21  mu mateka  yayo  n’amanota 73 ndetse isoza itsinda  ikipe ya Bidco United ibitego 4-3  aho yakurikiwe n’ikipe ya Tasker n’amanota 65.(#Kenya Premier League)

Benson Omala umunya Kenya w’imyaka 22  yasoje ariwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Kenya n’ibitego 19, uy’u musore asanzwe anakinira ikipe y’igihugu ya Kenya Harambee Stars”.(#Micky Jr)

Nkuko byifujwe n’ikipe ya Al Ahly  umusifuzi ukomoka mu gihugu cya Esipanye  Alejandro Muñiz Ruiz n’iwe wahawe gusifura umukino w’ishiraniro hagati  y’ikipe ya Al Ahly ndetse na  Zamalek SC kuri uy’u wa kabiri ndeste n’aba sifuzi bazaba bari kuri VAR bazavahanze ya Misiri muri Spain.(#AhramaOnline)

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko afite icyizere ko intego Aba-Rayons bihaye yo gukusanya miliyoni 40 Frw ngo yongere amasezerano zizaboneka kuko igihe cyo kuyashaka ari kinini, n’imuri gahunda yiswe  “Ubururu bwacu   agaciro kacu”. (#Rwanda Magazine)

Imikino y’irushanwa ry’Agaciro Pre Season Tournament yasorejwe ku Mumena kuri uyu wa gatandatu, aho ikipe ya Gatoto FC itoza  n’umutoza  n’umunyamakuru w’imikino ukutswe  n’abenshi  Mucyo Antha  biganiro  yatsinze  Brazilians  ibitego 3-2.(# Pre Season Agaciro Tournament 2024)

Umukinnyi wo hagati, Nsanzimfura Keddy yatangaje ko kuri ubu yiteguye kugirana ibiganiro n’ikipe yose yamwifuza mu Rwanda kubera ko yifuza gutandukana na Al-Qanah FC akinira yo mu gihugu cya Misiri mu cyiciro cya Kabiri.(#Igihe)

Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo kumugabane mu mukino wa volleyball yo ku mucanga (FIVB Continental Cup) yaraye asezerewe yose yongera kubura itike yo gukina imikino olempike. (#Kigali To Day)

Umukinnyi w’Umunyarwanda, Dave Nilson Rwema Nsabimana, wakiniraga KAA Gent yayivuyemo yerekeza muri RAAL La Louvière yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi, RAAL La Louvière ni imwe mu makipe yagize umwaka mwiza w’imikino mu Bubiligi.(Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *