Paper Talk[Rwanda&Euro]: Rayon na APR FC z’ikwiye kuyigiraho umwiherero bazawukorera mu Barabu, byasabye kwitabaza abasifuzi bo muri Esipanye!
Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania irateganya gutangira imyitozo y’itegura umwaka utaha w’imikino (pre-season) ku italiki ya 05 nyakanga, 2024 ndetse mu minsi mike iy’ikipe imaze imyaka itatu idatwara igikombe cya shampiyona iraza gutangaza umutoza mushya wayo.(#African Football)
Shampiyona y’igihugu cya Kenya yashyizweho akadomo ikipe ya Gor Mahia b’ishimira igikombe cyabo cya 21 mu mateka yayo n’amanota 73 ndetse isoza itsinda ikipe ya Bidco United ibitego 4-3 aho yakurikiwe n’ikipe ya Tasker n’amanota 65.(#Kenya Premier League)
Benson Omala umunya Kenya w’imyaka 22 yasoje ariwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Kenya n’ibitego 19, uy’u musore asanzwe anakinira ikipe y’igihugu ya Kenya “Harambee Stars”.(#Micky Jr)
Nkuko byifujwe n’ikipe ya Al Ahly umusifuzi ukomoka mu gihugu cya Esipanye Alejandro Muñiz Ruiz n’iwe wahawe gusifura umukino w’ishiraniro hagati y’ikipe ya Al Ahly ndetse na Zamalek SC kuri uy’u wa kabiri ndeste n’aba sifuzi bazaba bari kuri VAR bazavahanze ya Misiri muri Spain.(#AhramaOnline)
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko afite icyizere ko intego Aba-Rayons bihaye yo gukusanya miliyoni 40 Frw ngo yongere amasezerano zizaboneka kuko igihe cyo kuyashaka ari kinini, n’imuri gahunda yiswe “Ubururu bwacu agaciro kacu”. (#Rwanda Magazine)
Imikino y’irushanwa ry’Agaciro Pre Season Tournament yasorejwe ku Mumena kuri uyu wa gatandatu, aho ikipe ya Gatoto FC itoza n’umutoza n’umunyamakuru w’imikino ukutswe n’abenshi Mucyo Antha biganiro yatsinze Brazilians ibitego 3-2.(# Pre Season Agaciro Tournament 2024)
Umukinnyi wo hagati, Nsanzimfura Keddy yatangaje ko kuri ubu yiteguye kugirana ibiganiro n’ikipe yose yamwifuza mu Rwanda kubera ko yifuza gutandukana na Al-Qanah FC akinira yo mu gihugu cya Misiri mu cyiciro cya Kabiri.(#Igihe)
Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo kumugabane mu mukino wa volleyball yo ku mucanga (FIVB Continental Cup) yaraye asezerewe yose yongera kubura itike yo gukina imikino olempike. (#Kigali To Day)
Umukinnyi w’Umunyarwanda, Dave Nilson Rwema Nsabimana, wakiniraga KAA Gent yayivuyemo yerekeza muri RAAL La Louvière yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi, RAAL La Louvière ni imwe mu makipe yagize umwaka mwiza w’imikino mu Bubiligi.(Igihe)