Paper Talk [ Rwanda & Africa ] : Umunsi w’igikundiro “Rayon Day” wahumuye, Simba igiye gucakirana na APR FC ikomeje kuzana ibikurankota!

Umunya Guinea Moussa Pinpin Camara w’imyaka 25 yamaze kwerekeza mu ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania irimo no kwitegura umunsi wayo uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu taliki 03 /08/2024 ,uyu muzamu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’ubwo gahunda yose yabaye mu cyumweru kimwe gishize .(#MickyJr)
Umunya-Sudan John Mano w’imyaka 22 akaba rutahizamu yamaze kugera mu majyaruguru ya Africa mu gihugu cya Libya kurangizanya n’ikipe ikomeye yo muri iki gihugu ya Al Ahly Benghazi avuye mu ikipe y’iwabo ya Al Hilal.(#MickyJr)
Basketball: Céline De Roy Williams yikuye mu Ikipe y’Igihugu iri kwitegura amajonjora y’Igikombe cy’Isi ,Céline De Roy Williams yatangaje ko kubera impamvu ze bwite yavuye mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ikomeje kwitegura imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2026 iteganyijwe kuzabera i Kigali tariki 19-25 Kanama 2024.(#Igihe)
Umutoza n’abakinnyi bane basigaye, APR FC yerekeje muri Tanzania, mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe ya APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania gukina na Simba SC ku munsi iyi kipe yerekaniraho abakinnyi ba yo uzwi nka ’Simba Day’. uyu mukino ukaba uzaba ejo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2024 saa 18:30’ z’i Kigali ukazabera kuri Uwanja Mkapa.(#Isimbi)
Umunsi wa mbere w’irushanwa rizahangwa amaso mu myaka iri imbere rya Rwanda Junior Tour, rigiye kujya rihuza abakinnyi bari hagati y’imyaka 17 na 19, wegukanywe na Nshimiyimana Phocas ukinira Benediction Club aho yatanze ku murongo Twagirayezu Didier wa Kayonza Cycling Club bakoresheje ibihe bimwe ubwo basorezaga i Rwamagana ku wa Kane, tariki ya 1 Kanama 2024.(#Igihe)
Abahanzi babiri bakunzwe mu Rwanda bazatarama mu birori bya “Rayon Day 2024”. Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko abahanzi babiri bari mu bakunzwe mu muziki Nyarwanda, Nemeye Platini P [BABA] na Bushali bazatarama ku munsi w’amateka wamamaye nka “Rayon Day” abandi bita «Umunsi w’Igikundiro» uteganyijwe taliki 03 Kanama 2024.(#KGLNews)
Umuyobozi Nshingwabikorwa mushya wa Simba SC, Uwayezu François Régis yakiriwe na Imani Kajula azasimbura. Kajula weguye, azamenyereza Uwayezu imikorere ya Simba SC n’ibyerekeye inshingano ze kugeza ku wa 31 Kanama 2024 ubwo azasohoka mu biro akabimusigira.(#SIMBA SC)
Abakunzi ba APR FC barenga 30 ni bo bamaze kwemeza ko bazaherekeza ikipe yabo ubwo izaba igiye muri Tanzania mu mukino ubanza wa CAF Champions League uteganyijwe tariki 18 Kanama 2024 kuri Azam Compex Stadium.(#Igihe)
Blaise Nishimwe wanyuze mu mu makipe atandukanye hano mu Rwanda cyane mu ikipe ya Rayon Sports akaba ariyo yamenyekaniyemo cyane yerekeje mu ikipe ya Gorilla, umwe mu bakinnyi byemezwa ko bafite impano idasanzwe ariko wahuye n’ibibazo byinshi muri ruhagoye byatumye adahirw.(#IMFURAYACU Jean Luc)
Ikipe ya Azam FC yo mu gihugu cya Tanzania yamaze kugera mu Rwanda aho ije kwitabira ubutumire bwa Rayon Sports bagomba kwesurana kumunsi w’igikundiro “Rayon Day” aho aba Rayon berekwa abakinnyi baguriwe n’ikipe ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.(#RayonSports)