Paper Talk[Rwanda&Africa]:Shampiyona muri Africa zishobora gukoresha VAR zikomeje kwiyongera! Amissi Cedric yasinyiye Kiyovu Sports
Umunya-Nigeria Augustine Tunde Oladapo  wa kiniraga ikipe ya TP Mazembe  yo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze gusinyira ikipe ya ES Setif yo muri  Algeria iri no mu myiteguro yo kwerekeza mu gihugu cya Tunisia mu mwiherero wo kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025.(#MickyJr)
Amakipe aza hagararira igihugu cya Ghana mu mikino ya CAF Champions League na Confederations Cup yagiriwe amahirwe yo kuza kirira imikino yazo mu rugo nyuma y’uko impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Africa CAF yemeye Accra Sports Stadium yo muri iki gihugu.(#MickyJr)
Umuyobozi w’aruhago mu gihugu cya Mauritania Ahmed Yahya yasuye ibyumba bizajya byifashishwa kugirango hazakoreshe VAR umwaka utaha w’imikino muri shampiyona yiki gihugu kikazaba n’igihugu cya gatanu muri Africa mu gukoresha  ububuryo bwa videwo bw’ifashishwa na basifuzi mu gufata ibyemezo mu kibuga buzwi nka VAR.(#MickyJr)
Basketball: Urugamba rwahinduye isura ku makipe ari guhatanira umwanya w’Imikino ya Kamarampaka, Mu gihe Shampiyona ya Basketball iri kugana ku musozo, amakipe atatu akomeje guhatanira umwanya wa kane utanga itike y’Imikino ya Kamarampaka (Playoffs).(#Igihe)
Haba APR FC,Rayon Sports yewe na Simba  zose ntanimwe igaragara kuri urwo rutonde rw’Amakipe 10,ni urutonde rw’Amakipe 10 ahenze muri Africa urebeye kugaciro k’abakinnyi bafite ku isoko (Most Expensive Clubs  in Africa in terms of players market value) .(#DailyBox)
Abakinnyi APR FC yaguze ntibashoboye cyangwa ni uko atari umutoza wabiguriye? Bimwe mu byo umukino wa Simba SC wasize.(#Isimbi)
Kuri iki cyumweru cya taliki 5 kanama nibwo hasojwe irushanwa ngarukamwaka rya KAVC Internatiobal Volleyball Tournament mu gihugu cya Uganda aho amakipe y’u Rwanda ariyo yaryegukanye.(#Kigali To Day)
Kuki Robertinho akomeje kurira avuga ko nta mwataka kandi aheruka kuzanirwa ba rutahizamu 2? umunya-Brazil  utoza Rayon Sports, Robertinho akomeje kuvuga ko nta rutahizamu afite ni mu gihe mu cyumweru gishize iyi kipe yakiriye ba rutahizamu babiri.(#Isimbi)
Mukura VS yatumiye Rayon Sports ku munsi wayo yise ‘Mukura Day 2024’ uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 10 Kanama 2024 kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye ni umunsi wa huriranye n’umukino wa FERWAFA Super Cup 2024 uzahuza APR FC na Police kuri Kigali Pele Stadium.(#DailyBox)
Amissi Cedric wanyuze mu ikipe ya Rayon Sports akanayikinira igihe kirekire yamaze gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports akazayikinira umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025 dore ko yamaze gusinya amasezerano  y’umwaka umwe.(#Isimbi)