Paper Talk[Rwanda&Africa]:Samuel Eto’o Fils ahanganye na CAF, Rayon Sports yemeje ko iri mu biganiro n’abakinnyi bane! APR FC transfer
Umukimo w’ishiraniro wari guhuza ikipe ya Al Ahly n’ikipe Zamalek kuri uy’u wa kabiri byarangiye utabaye kuberako Zamalek ibyifuzo bine ya gejeje ku ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu gihugu cya Misiri b’itigeze bishyirwa mu bikorwa Al Ahly yahawe amanota atatu imbumbe.(#King Fut)
Mamelodi Sundowns yo mu gihugu cya Africa yepfo mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024/2025 igiye kujya mu gihugu cya Austria nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona muri South Africa .(#Micky Jr)
Samuel Eto’o Fils umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupirwa wa maguru mu gihugu cya Cameroon yitabye akanama kimyitwarire kimpuza mashyirahamwe y’umupira wa maguru muri Africa CAF(CAF Disciplinary Committee) kubyaha ashinjwa bya ruswa na kavuyo kamaze iminsi mu mupira wa maguru wa Cameroon, gusa mu kizere cyinshi yasabye akakanama ko uwo mu huro wakorwa imbona nk’ubone ku bitangazamakuru kugirango abantu bamenye ukuri.(#Cameroon News Agency)
Mzamiru Yassin umusore w’ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania bagiye ku gumana kugeza mu mwaka w’imikino wa 2026 uy’Umusore usanzwe akina mu kibuga hagati akaba afite imyaka 28 yamavuko.(#Simba SC)
Byarangiye hagati y’ikipe ya Atlético Petróleos de Luanda n’umutoza wayo Alexandre Santos igomba guhita yerekeza mu ikipe ya CS Sfaxien nyuma y’imyaka itatu y’imikino atoza iyikipe yo mu gihugu cya Angola.(#Micky Jr)
Mu ijoro ryo ku wa 24 Kamena 2024, ikipe ya Musanze FC yashyize hanze umwambaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-2024, ugaragara amagambo ya “Visit Musanze” bivuze ngo Sura Musanze.(#Musanze FC)
CECAFA Kagame Cup 2024 igomba kwitabirwa n’amakipe abiri yo mu Rwanda, APR FC na Police FC yimuriwe amatariki, aho yashyizwe tariki ya 10 nyakanga ikazageza tariki ya 28 nyakanga 2024 ikazabera Dar es Salaam ndetse na Zanzibar ivuye tariki ya 6 Kamena kugeza tariki ya 22 Kamena.(# CECAFA)
Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Ishimwe Christian yavuze ko yari yiteguye gukinira Rayon Sports ariko bakaba batarumvikanye akaba ari yo mpamvu yerekeje muri Police FC, Ni nyuma y’uko ku wa Mbere tariki ya 24 Kamena 2024 atangiye imyitozo muri Police FC aheruka gusinyira imyaka 2.(#BB Sports)
Rayon Sports yemeje ko iri mu biganiro n’abakinnyi bane barimo Usengimana Faustin wigeze kuyikinira, Buregeya Prince watandukanye na APR FC, Emery Bayisenge wakiniraga Gor Mahia na Raphael Osaluwe yari yaratije muri As Kigali.(#Umuryango)
Matteo Kaze Nshimirimana ufite inkomoko mu Rwanda, yamaze gusinyira ikipe ya RAAL La Louvière ikina mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi. Uyu mukinnyi ukiri muto w’imyaka 17 akaba avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umurundi ariko akaba yaravukiye mu gihugu cy’u Bubiligi.(#Isimbi)
Ikipe ya Vital’O FC yegukanye Shampiyona y’u Burundi yatangaje ko itazitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania mu kwezi gutaha, Iyi kipe ikaba yiyongereye ku yandi nka TP Mazembe yo muri RDC, AZAM yo muri Tanzania na Nyasa Big Bullets na zo zatangaje ko zitazitabira iri rushanwa.(#Umuryango)
Elia Mokono usanzwe ukinira ikipe ya Bumamuru yo mu gihugu cy’Uburundi ari kwifuzwa cyane n’ikipe ya Rayon Sports, ni umukinnyi w’Intamba mu rugamba , akaba yarakinnye n’imikono 2 iheruka bakinnye na Kenya na Seychelles. Uy’Umusore w’imyaka 24 ngo bikunze yatangwaho Frw 12M.(#INFURAYACU Jean Luc)
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC ihanze amaso isoko ryo mu Burengerazuba bwa Afurika, yasinyishije Umunya-Ghana, Richmond Nii Lamptey amasezerano y’imyaka ibiri, ni Richmond Nii Lamptey wari ku rutonde ntakuka rw’abakinnyi 27 uwari umutoza w’Ikipe y’Igihuhu ya Ghana, Chris Hughton yifashishije mu Gikombe cya Afurika, AFCON 2023.(#KGL News)