Paper Talk[Rwanda&Africa]:Rayon Sports yabonye kapiteni mushya, FIFA yakuriye inzira kumurima Argentine iha umugisha Morocco!
Ubujurire bw’ikipe ya Argentine Mumikino ya Olempike kumukino ufungura bakinnyemo n’ikipe y’Igihugu ya Morocco kubera igitego cyabo cyanzwe bari baratanze muri FIFA ikemezo cyabaye ko Morocco yatsinze Argentine ibitego bibiri kurikimwe(2-1) igitego barekaramaga cyo kunganye kirangwa.(#Reuters)
Pamphile Mihayo wari ufite akazi mu itsinda ry’abatoza bikipe ya TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze gusinya nk’umutoza mushya w’ikipe ya CS Don Bosco yo muri iki gihugu itaragize umwaka mwiza w’imikino.(#MickyJr)
Ingabire Diane ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere mu Mikino Olempike 2024. Umunyarwandakazi Ingabire Diane usiganwa ku igare, ntiyahiriwe n’intangiro ze mu Mikino Olempike, aho yabaye uwa 35 asizwe iminota umunani n’amasegonda 27 n’Umunya-Australia, Brown Grace wegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa n’igihe buri mukinnyi ku giti cye mu bagore.(#Igihe)
Umunsi w’igikundiro “Rayon Day” wamaze kwimurwa uvanwa kuri sitade Amahoro ujyanwa kuri Kigali Pele Stadium, biteganyijwe ko uzaba tariki ya 03/08/2024. Impamvu zatanzwe nuko iyi sitade irigutegurwa kugirango izakire umuhango wo kurahira kumukuru w’igihugu bituma itaboneka mbere ya tariki ya 12/08/2024.(#DailyBox)
Rayon Sports n’i Musanze yahatambukanye umucyo. Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024. Ni umukino wari witabiriwe n’imbaga y’abafana benshi ku mpande zombi ndetse n’abafana b’andi makipe bari baje kureba imbaraga z’amakipe bazahura mu mwaka w’imikino utaha.(#Isimbi)
Police VC yageze ku mukino wa nyuma wa Liberation Cup nyuma yo gutsinda APR VC. Police VC na APR WVC mu bagore zabimburiye izindi kugera ku mukino wa nyuma w’Irushanwa rya Volleyball ryo kwizihiza ku nshuro ya 30 umunsi wo Kwibohora, riri gukinirwa kuri ’Petit Stade’ i Remera.(#Igihe)
Muhire Kevin yavuze kuri Robertinho bagiye kongera gukorana basinyiye rimwe. Muhire Kevin yavuze ko Robertinho ari umutoza mwiza uzi kubana n’abakinnyi uzafasha iyi kipe. Ni nyuma y’uko ejo hashize ari bwo yongereye amasezerano y’umwaka umwe akinira Rayon Sports akaba ari nabwo n’umutoza Robertinho na we yasinye amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza wa Gikundiro.(#Isimbi)
Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere akomeje kwiyubaka nk’adashaka gusubirayo! Rutahizamu Iyamuremye Christian wakiniraga ikipe ya AS Muhanga mu mwaka ushize w’imikino ubu ni umukinnyi w’ikipe ya Vision FC iherutse kuzamuka mu kiciro cya mbere kumasezerano y’imyaka ibiri.(#DailyBox)
Rayon Sports yabonye kapiteni, Nyuma yo kongera amasezerano, Muhire Kevin ni we wongeye kugirirwa icyizere n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuba kapiteni w’iyi kipe. Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 22 Nyakanga, umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ku wa Gatanu (ejo hashize) ari bwo bazatangaza kapiteni, hari nyuma y’uko Kevin Muhire atarasinya.(#Isimbi)