Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]:Peresida wa Rayon yavuze umubare w’abakinnyi basigaje kugura! ikindi gihugu muri Africa kigiye gukoresha VAR muri shampiyona

Raja Athletic Club yo mu gihugu cya Morocco ubu iri mu bibazo bikomeye cyane by’ubukungu aho ubu idafite amafaranga byibuze ya yifasha kwandikisha abakinnyi yaguze , ibi byatewe  ahanini no kugira umubare wabakinnyi n’abakozi bayikoreye muri rusange  baribategetswe kwishyura ukongeraho ko sitade yabo ubu iri kuvugururwa kugirango izakire imikino y’igikombe cy’Africa cya 2025 byatumye abafana bagabanuka ku cyibuga.(#MickyJr)

Igihugu cya Mauritania cyabaye igihugu cya gatanu muri Africa mu gukoresha ikoranabuhanga  rya Video  mu gufata ibyemezo mu kibuga rikoreshwa na basifuzi, ariryo VAR(video assistant referee) muri shampiyona y’iki gihugu. Ibi bije nyuma  y’uko na Tanzania baherutse gutangaza ko muri shampiyona yabo bazakoresha VAR umwaka utaha w’imikino.(#MickyJr)

Wydad Athletic Club ikipe yo mu gihugu cya Morocco yari irimo gukorera umwiherero  muri Turkey w’itegura umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025  bagiye kuwuhagarika  ikubagaho nyuma yo kubura Hotel zo gucumbikamo.(#MickyJr)

Ibiciro by’amatike yo kwinjira kuri Rayon Day byahindutse! Ubuyobozi bwa ekipe ya Rayon sports bwatangaje ibiciro bishya by’amatike yo kwinjira kuri Rayon day bitewe n’uko “Rayon Day” itakibereye kuri Stade Amahoro.(#DailyBox)

Ntwali Fiacre agiye gukinira Kaizer Chiefs umukino wa mbere. Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs ndetse ahita anashyirwa ku rutonde rw’abagomba gukina na Yanga SC yo muri Tanzania.(# Kaizer Chiefs)

Bizimana Djihad yavuze ku buzima bwo gukina muri Ukraine iri mu ntambara. Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Bizimana Djihad ukinira Kryvbas Kryvyi Rih yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine, yavuze ko nubwo iki gihugu kiri mu ntambara n’u Burusiya ariko shampiyona yaho ikomeza gukinwa nta kibazo.(#Igihe)

Harasabwa abakinnyi 15 bashya! Ibyavuye mu Nteko Rusange ya AS Kigali. Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2023-24 mu bibazo by’amikoro, abanyamuryango ba AS Kigali bamenyeshejwe ko iyi kipe isabwa byibura kugura abakinnyi bandi 15 bashya biyongera kuri bake bagifite amasezerano y’akazi kugira ngo babashe gukina shampiyona ya 2024-25.(#Umuseke)

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko iyi kipe itegereje abandi bakinnyi batatu barimo ba rutahizamu babiri na myugariro umwe, n’imugihe iy’ikipe yambara ubururu n’umweru iri kwitegura umunsi w’igikundiro “Rayon Day”.(#Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *