HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]:Peresida wa Kiyovu kera kabaye yageze mu Rwanda,Rayon yabonye agatubutse muri Rayon Day koko!

Umunya-Morocco  w’imyaka  27  Zakaria Nassik yamaze gutangazwa  nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Wydad AC yiwabo muri Morocco  akaba ari umukinnyi ukina kuruhande rw’ibumoso yugarira(left-back).(MickyJr)

Ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri yongeye gukora amateka muri shampiyona  ya Misiri yo kumara imikino 19 idatakaza  yabigezeho nyuma yo gutsinda ikipe ya  Al Mokawloon Al Arab SC ibitego bine kubusa(4-0) ikomeza kuyobora urutonde rw’Ashampiyona aho ubu irikurusha amanota atanu ikipe ya Pyramids.(# Egyptian Premier League)

Rutahizamu wa ekipe y’igihugu y’u Rwanda ‘amavubi’ ,Danny usengimana avuga ko atigeze abona amahirwe ndetse n’umwanya uhagije wo gukinira ikipe y’igihugu cye kugirango atange ibyo yari afite byose.(#DailyBox)

Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 4 Kanama 2024, n’inyuma y’uko bimwe mu bibazo Kiyovu Sports yari ifite bitangiye gukemuka ndetse ikaba yaranatangiye imyitozo yo kwitegura umwaka ugiye kuza w’imikino wa 2024-2025 .(#DailyBox)

Ishuri rya Karate Zanshin Karate Academy ku nshuro ya Kabiri ryateguye irushanwa ryiswe, Zanshin Karate Championship’ rizabera mu Karere ka Huye mu byiciro bibiri muri uku kwezi kwa Kanama 2024, rizanagaragaramo icyiciro cy’abakiri bato bibaye bwa mbere mu Rwanda.(#Kigali To Day)

Rutahizamu wa Amavubi Byiringiro Lague yaraye yitwaye neza ndetse anafasha ikipe ye ya Sandvikens IF kwitwara neza nyuma yo gutsinda igitego muri bine batsinze ikipe ya Gefle IF ikinamo umunyarwanda Raphael York muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri yo muri Suwede.(#DailyBox)

 Théodore Yawanendji-Malipangou Christian  yagarutse mu Rwanda  aho agarutse mu ikipe yakiniraga ya Gasogi United nyuma y’uko uyu musore ikipe bari baramugurishijemo itubahirije ibyo bari bumvikanye bityo rero azakinira Gasogi United umwaka utaha w’imikino 2024-2025.(#Igihe)

Mu mukino  wo kwitegura umwaka utaha w’imikino ikipe ya As Kigali yiganjemo amasura mashya yanganyije  n’ikipe ya Amagaju  ubusa kubusa(0-0) akaba ari umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium wabaye uwakabiri ku Amagaju nyuma yuwo batsinzwemo na Rayon Sports ibitego bitatu kuri kimwe (3-1).(#ASKigali)

Rayon Sports yinjije arenga Miliyoni 70 Frw ku Munsi w’Igikundiro. umukino wa gicuti ikipe ya Rayon Sports yakinagamo na AZAM wasigiye iyi kipe y’i Nyanza agera kuri Miliyoni 72,5 Frw avuye mu matike y’abafana bari baje muri Kigali Pelé Stadium yakinirwagaho kuri uyu wa Gatandatu.(#Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *