Paper Talk[Rwanda&Africa]:Omborenga Ubwe icyo avuga kukujya muri Rayon Sports aganiriye n’Itangazamakuru,Younga Africans mu bibazo b’iyisaba arenga $100,000!
Umuzamu ukomoka mu gihugu cya Sudan Mohamed Mustafa wari intizanyo y’ikipe ya Al Merriekh muri Azam yo mu gihugu cya Tanzania iy’ikipe yamaza kumwibikaho mu buryo bw’aburundu uy’u musore w’imyaka 28 yamavuko.(#Micky Jr)
Simba SC bidasubirwaho yamaza gutandukana na rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’Uburundi Saidi Ntibazonkiza w’imyaka 40 uri no gutekerezwa cyane n’amakipe yo mu Rwanda arimo Rayon Sports, simba yabitangaje ibinyujije kumbuga nko ranyambaga zayo.(#Simba SC)
Bechem United ibarizwa muri shampiyona ya Ghana yareze Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania muri FIFA kubera kunanirwa ku y’ishyura agera kuri USD $100,000 nka mafaranga yaguzwe Augustine Okrah ava muri iy’ikipe kuko yari yaguzwe $120,000 gusa Young Africans y’ishyura USD $20,000 andi iyasigaramo.
N’inako igomba kwishyura Augustine Okrah andi mafaranga arimo yo kumusinyisha(signing fees ), ayi mishahara ndetse n’ayu duhimbaza musyi.(#FootballGhana)
Al Hilal SC ikomeje gukurikiran umusore w’imyaka 23 ukinira ikipe ya ASEC Mimosas yo mu gihugu cya Cote d’Ivoire Serge Pokou ukomoka n’unundi mu gihugu cya Cote d’Ivoire akaba akina nk’u mukinnyi wataka aciye kuruhande rw’ibumuso(Left-Winger) .(#Micky Jr)
Al Ahly yomu gihugu cya Misiri mu mukino uza y’ihuza n’ikipe ya Zamalek taliki ya 25 kamena 2024 yasabye ko wazasifurwa n’umusifuzi utari umwene gihugu , n’imugihe ayamakipe yombi muri uy’umwaka w’imikino batigeze bitwara neza muri shampioyana.(#Micky Jr)
Umunyamerika Thomas Cleveland Jr wari wavuye muri REG BBC mu mwaka ushize w’imikino, yageze i Kigali aho ari kwitegura kuyisubiramo akongera kuyikinira, Muri Kanama 2023 nibwo uyu mukinnyi mwiza wa shampiyona ya 2022 yerekeje muri Club Dorados de Chihuahua yo mu Cyiciro cya Mbere muri Mexique.(#Igihe)
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukanye irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Kungfu ryari ryateguwe mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryakinwe mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 15 na 16 Kamena 2024.(#Kigali To Day)
Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, Omborenga Fitina yavuze ko yakinnye imikino yo kwishyura ya shampiyona abizi neza ko atazongererwa amasezerano muri APR FC yagize ati “nakinnye imikino yo kwishyura ya shampiyona mbizi neza ko ntazongererwa amasezerano”.(#Isimbi)
Ikipe ya Rayon Sports yatangije ubukangurambaga bwo kugura Muhire Kevin, aho bavuga ko bakeneye Frw miliyoni 40 yo kugura uyu musore ukunda iyi kipe cyane, Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yayigezemo bwa mbere muri 2015 ariko kuva ubwo yasubiyemo kenshi ko ariyo kipe y’ubuzima bwe.(#Rayon Sports)
Omborenga Fitina yemeje ko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports kandi bumvikanye buri kimwe, igisigaye ari we ugomba gufata umwanzuro, Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo amakuru y’uko myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wari usoje amasezerano muri APR FC, Omborenga Fitina yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri yagiye hanze.(#Isimbi)
Myugariro ukomoka muri Ghana, Yakubu Issah ‘Ramos’ yageze mu Rwanda aje gusinyira ikipe ya Police FC. Yakubu w’imyaka 26, yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali saa 21:41′ z’ijoro ryo ku wa 17/06/2024 avuye mu ikipe ya Stade Malien de Bamako yo muri Mali.(#Inyarwanda)
Myugariro w’umunyarwanda uri mu igeragezwa mu ikipe ya Al Jazira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Abu Dhabi, bishobora kurangira agarutse atayisinyiye kubera ko atigeze akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Uyu mukinnyi amaze iminsi mu igeragezwa muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.(#Isimbi)
Ikipe ya Police FC imwe muziri kwiyubaka cyane muri irisoko ry’igura n’i gurishwa yamaze gusinyisha umusore w’umu nyarwanda wa kiniraga ikipe ya Bugesera FC akaba n’umuzamu wayo Niyongira Patience amasezerano y’imyaka ibiri, uy’umuzamu aza kumwanya wa 53 kurutonde rw’Abakinnyi beza mu Rwanda “ 100+ Best Rwanda Football Players”. (#Munda y’isi Official)
Biravugwa ko APR FC igeze kure ibiganiro na myugariro ukomoka muri Senegal, Aliou Souane, uyu mukinnyi wo mu mutima w’ubwugarizi w’imyaka 22 ibiganiro bisa n’ibyarangiye ategerejwe i Kigali kurangizanya n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.(#Isimbi)
Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement ntabwo arimo guhuza n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu z’u Rwanda ku kuba yakongera amasezerano, Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi wari inkingi ya mwamba mu mwaka ushize w’imikino .(#Isimbi)