Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]:Nyuma yo gutandukana na Mangwende ;AS FAR irikugura ibigugu! Rayon Sports na Jullien Mette

Umunya Morocco  w’imyaka 22 biravugwa ko agomba kwerekeza  mu ikipe ya  AS FAR, akaba arumusore ukina mu kibuga  y’ugarira ndetse w’umuhanga cyane  dore ko azaba arikumwe n’ikipe y’igihugu ya Morocco mu mikino ya Olympics izabera I Paris mu gihugu cy’Ubufaransa.(#Micky Jr)

Ikipe ya Cape Town City yo mu gihugu cya South Africa yamaze gusinyisha imyaka itatu umusore ukomoka mu gihugu  cya  South Africa Haashim Domingo avuye mu ikipe ya Raja Casablanca yo muri Morocco w’imyaka 28, uy’u musore wananyuze mu ikipe ya Mamelodi Sundowns.(#Super Sports)

Enugu Rangers yo mu gihugu cya Nigeria yegukanye igikombe cya munani cya shampiyona  y’umupira wa maguru muri icyo gihugu nyuma yogutsinda ikipe ya Bendel Insurance ibitego 2-0 umukino wabereye kuri Nnamdi Azikiwe Stadium, yagitwaye  n’amanota 67 mu mikino  37 ya shampiyona  y’injiza ibitego 54 binjizwa 32.(#Punch NewsPaper)

Gakwaya Claude na Mugabo Jean Claude begukanye isiganwa ry’imodoka rya ‘Huye Rally 2024’ ryaberaga mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye kuva ku wa 14-16 Kamena 2024.(#Igihe)

Abasore n’inkumi bitabiriye irushanwa ry’isiganwa ry’abatwara abagenzi ku magare rizwi nka “Visit Musanze Tournament 2024” bo mu Karere ka Musanze, bahize abandi bashyikirijwe ibihembo, biyemeza kurangwa n’imyitwarire ibahesha agaciro, bagakuraho urujijo ku bafata umwuga wabo nk’akazi kadafite icyo kamaze.(#Kigali To Day)

Abicishije ku rubuga rwe rwa instagram, umutoza wa Rayon Sports Jullien Mette yasezeye ku bafana bayo nyuma yo kutumvikana n’ubuyobozi ku mukino wo kuwa Gatandatu wa gicuti na APR FC wari wiswe ’Umuhuro mu Mahoro.(#Umuryango)

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yatsinze iy’Ishuri ritangirwamo imyitozo y’ibanze ya Gisirikare (BMTC Nasho) ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo #Kwibohora30.(Kigali To Day)

Ibinyujije mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, tariki 16 Kamena 2024, Minisiteri ya Siporo yiseguye ku banyarwanda kubera umuvundo wabaye kuri Stade Amahoro ndetse itangaza ko abajyanywe kwa muganga benshi bamaze gusezererwa.(#Ministry of Sports)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *