Paper Talk[Rwanda&Africa]:Nyuma yo gusifurirwa mu buryo benshi batishimiye APR FC igiye kumenyesha CAF! Pyramids iri kunyagira APR FC na Azam n’ukoga magazi!
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yatsindiwe na AZAM FC igitego 1-0 kuri stade ya AZAM Complex mu mukino ubanza wa Total CAF Champions League. Umukino wo kwishyura uzaba kuri uyu w’agatandatu taliki ya 24 kanama 2024 ubere I Kigali mu Rwanda.(#APRFC)
Ikipe y’Ingabo z’igihugu APR FC iri gutegura kugira icyo ikora (imenyesha CAF) ku misifurire itari myiza yabonye mu mukino batsinzwemo n’ikipe ya Azam yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa(1-0) cya penaliti itavuzweho rumwe.(#MickJr)
Ikipe ya Pyramids FC yo mu gihugu cya Misiri yanyagiye Jeshi la Kujenga Uchumi Sports Club “JKU” yo mu gihugu cya Zanzibar muri Tanzania ibitego bitandatu ku busa (6-0) byongera amahirwe ko APR FC iramutse ikuyemo Azam yazahura niyi kipe ya yinyagiye mu mwaka ushize w’imikino mu mikino Nya-Africa 2023-2024.(#CAFChampionsLeague)
Miss Uwase Muyango Claudine, umugore wa Kimenyi Yves, yaciye amarenga ko umugabo we ashobora gusezera gukina umupira w’amaguru akerekeza mu bindi nyuma y’igihe kinini amaze mu mvune.(#Igihe)
Patriots BBC yatsinzwe na REG BBC amanota 86-83, uba umukino wa mbere itakaje muri Shampiyona ya Basketball 2024. Uyu mukino ubanziriza uwa nyuma wabaye ku Cyumweru, tariki 18 Kanama 2024 muri Lycée de Kigali.(#Igihe)
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama kugeza ku wa 25 Kanama, mu Rwanda hazaba habera Ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball mu bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments).(#Isimbi)
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangije ku mugaragaro Imikino ya FEASSSA 2024 iri kubera mu Karere ka Bukedea gaherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Uganda.(#Igihe)
Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga yihanganishije abakunzi b’iyi kipe nyuma yo gutsindwa na Azam FC yo mu gihugu cya Tanzania igitego kimwe ku busa(1-0) cyagiyemo kuri penaliti, abizeza intsinzi mu mukino wo kwishyura.(#Igihe)