Watch Loading...
HomePaper TalkSports

Paper Talk[Rwanda&Africa]:Ibyaburiye muri ruhago birikuboneka muri Basketball! ikipe ya young africans irasha arenga miliyoni y’Amadorali mu mukinnyi wayo

Wydad AC  yatanze ubusabe mu ikipe ya Young Africans bufite agaciro ka $100K bifuza gusinyisha  Umunya-Tanzania Clement Mzize ndetse basezeranyaga ikipe  ya  Young Africans kuzageza no $400K ariko iyi  kipe imaze gutwara shampiyona  eshatu z’ikurikiranya   yayanze  ivugako igiciro ke kirenga miliyoni y’Amadorali.(#MickyJr)

Nyuma yo gufata rutema ikirere  akajya gushaka abakinnyi igotamasimbi  Rhulani Mokwena yamaze gufasha ikipe atozo ya Wydad AC  yo muri Morocco kwibikaho Umunya-Brazil  Pedro Victor Delmino da Silva  “Pedrinho” w’imyaka 26 , akaba yarakiniye amakipe atandukanye arimo Benfica ubu akaba yabarizwaga mu ikipe ya   FC Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine akaba yasinye amasezerano y’imyaka ine.(#Wydad Athletic Club)

Ikipe ya  Al Hilal  na  Al Merriekh zo muri Sudan zamaze kwerekeza mu gihugu gituranyi cya Sudan y’Epfo mu rwego rwo kwitegura imikino ya CAF Champions League mu ijonjora ribanza n’imugihe mu gihugu cy’abo hari umutekano muke.  Ikipe ya Al Merriekh izakina umukino wo kwishyura itariki ya  24 Kanama 2024  n’ikipe  ya Al Nasr   yo muri Libya mu mukino ubanza bakaba baranaganyije ubusa ku busa(0-0),  mu gihe ikipe  ya  Al Hilal yo izakina bukeye tariki ya 25 kanama 2024  ikazaba isha guhagarara ku gitego kimwe ku busa(1-0) yatsinze ikipe ya Al-Ahly Benghazi yo mu gihugu cya Libya mu mukino ubanza.

N’inako hasobanuwe uburyo  buzakurikizwa kuri ayama ekipe yombi Al Hilal  na  Al Merriekh azakina shampiyona ya Mauritania, aho imwe muri iyi izaza imbere yindi ariyo izabarwa nk’iyatwaye igikombe cy’Ashampiyona mu gihugu cya Sudan mu gihe ikipe yo muri Mauritania  izazahafi kurutonde rw’Ashampiyona ariyo izahabwa igikombe cy’Ashampiyona, ibi bijenyuma y’uko bitazakunda gukina shampiyona muri Sudan  kubera ibibazo by’umutekano muke byatumye aya makipe ahitamo kujya gukina shampiyona  ya Mauritania.(#MickyJr)

 Ikipe y’umugi wa Kigali “ A S Kigali”  yatangiye nabi  shampiyona  itsindwa   n’ikipe ya  Kiyovu Sports “Urucaca”   ibitego bibiri kuri kimwe(2-1)  mu mukino wayo wambere wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda wari waragizwe ikirarane.(#DailyBox)

Umunsi wa gatatu w’Imikino ya FEASSSA 2024 iri kubera muri Uganda ntiworoheye amakipe ahagarariye u Rwanda kuko mu mikino irindwi yakinnye, ayatsinze ni atatu gusa mu gihe andi ane yatsinzwe.(#Igihe)

Umukinnyi W’umunyarwanda Hakimu Sahabo yongeye kugaragara mu myitozo y’ikipe ya Standard de Liege yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, nyuma y’imvune, uyu mu kinnyi akaba ataraje mu rutonde rw’ibanze rw’abakinnyi bagomba gukina imikino yo gushaka tike y’imikino yanyuma y’igikombe cya Africa cya 2025 kizabera muri Morocco.(#Umuryango)

Ikipe y’Ingabo z’igihugu ya Basketball APR BBC yabonye umutoza mushya James Maye Jr nyuma y’uko batishimiye umusaruro wa Mazen Trakh usanzwe ari Umutoza Mukuru w’iyi kipe mu rwego rwo gutegura neza imikino ya Kamarampaka izagena utwara shampiyona.(#Umuseke)

Ikipe y’Ingaboz z’Igihu ikomeje umwiteguro w’umukino bazahuramo n’ikipe ya Azamu, akaba ari umukino wo kwishyura uzabera kuri sitade Amahoro, aho hashyizweho ibiciro byuko abafana bazinjira muri sitade hashyirwaho 1000 FRW  nk’amafaranga make yo kuzinjira kuri uyu mu kino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.(#APR FC)

Kuri uyu wa gatatu tariki 21 Kanama2024, ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, bubagaragariza imigabo n’imigambi bafite muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025  ndetse herekanwa n’imyambaro izambarwa muri uwo mwaka.(#Etincelles FC)

Myugariro w’ibumoso, Ishimwe Jean-René wakiniraga Marines FC, ari gukora imyitozo muri APR FC ndetse byitezwe ko ari we iyi kipe izasimbuza Umurundi Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’ wasabye gutandukana na yo.(#Igihe)

Kuri uyu wa Gatatu imbere ya Perezida Paul Kagame, Ikipe y’u Rwanda y’abagore yatsinze Argentine mu mukino wa kabiri w’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 cya Basketball mu bagore iri kubera mu Rwanda.(#Kigali To Day)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *