Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]:Dushobora kubona abatoza baremereye batoje Rayon bayigarukamo! Gahunda yo kwigurira Kevin igezehe?

Nasreddine Nabi kumugaragaro yamaze kuba umutoza  mushya  w’ikipe  ya  Kaizer Chiefs yo mu gihugu cya Africa yepfo akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri  ishobora kongerwaho umwaka umwe wa masezerano, Fernando Da Cruz  n’awe  yamaze gusesekara muri Africa yepfo  aho azaba umutoza wungirije.(#Micky Jr)

Abubeker Nassir umunya Ethiopia  w’imyaka 24 yamaze gutandukana n’ikipe ya  Mamelodi Sundowns yo mu gihugu cya Africa yepfo nyuma yo kugira umwaka w’imikino mubi cyane kubera ibibazo by’imvune akaba asanzwe  akina nka rutahizamu.(#Micky Jr)

Nyuma  y’uko ikipe ya APR FC  isoje umwaka w’imikino  wa 2023/2024  igahitamo gutandukana n’uwari  umutoza wayo Umufaransa Thierry Froger  yamaze kubona umutoza mushya  umunya Serbia  w’imyaka 52 Darko Novic.(#Dailybox)

Rayon Sports yemeje ko kugeza ubu abatoza 46 ari bo bamaze gusaba akazi ko gusimbura Julien Mette muri iyi kipe, nyuma y’aho uyu Mufaransa asoreje amasezerano ye kuri uyu wa kane tariki ya 20 Kamena 2024.(#Igihe)

Ikipe ya Rayon Sports imaze gukusanya agera kuri 3,600,000 Frw muri gahunda yiswe “Ubururu bwacu, Agaciro kacu” igamije kugura uwari Kapiteni wayo Muhire Kevin wasoje amasezerano n’igahunda yatangajwe  Tariki 18 Kamena 2024.(#Igihe)

Umutoza wa APR FC, Darko Nović yemeje ko umukino w’agapingane mu Rwanda awuzi ariko we akaba agomba gutekereza cyane ku ikipe ye gusa, Ni nyuma y’uko ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 21 Kamena, APR FC yemeje uyu mugabo w’umunya-Serbia, Darko Nović nk’umutoza wa yo mu myaka 3 iri imbere.(#Isimbi)

Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo uheruka gutandukana na APR FC, Omborenga Fitina yasabye abakunzi b’iyi kipe kugumya gushyigikira ikipe ya bo kandi ababwira ko igihe yari akiyirimo yitangaga ku rwego rwe rwa nyuma.(#Isimbi)

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha Ndayishimiye Richard, Umurundi wari umaze umwaka akinira Muhazi United, ku masezerano y’imyaka ibiri, Uyu mukinnyi wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe muri Muhazi United, yahise akomeza ibiganiro na Rayon Sports birangira imutanzeho asaga miliyoni 20 FRW.(#Rayon Sporst)

Umunyekongo Héritier Nzinga Luvumbu warangije ibihano yari yarafatiwe na Ferwafa kubera kuvanga umupira na politiki, yasinyiye ikipe ya Vita Club mu buryo bwemewe n’amategeko, Uyu mukinnyi yari kumwe na Sylla Aboubacar ukomoka muri Côte d’Ivoire na Mohamed Lamine Ouatarra bakuye muri JS Kabyle yo muri Algeria.(Umuryango)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *