Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]:Arafunze acyekwaho kwiba Kwizera Olivier, nyuma yo kubafasha gutwara Afcon yahisemo kubasezera!

Augustin Senghor wari pereZida w’ishyirahamwe  rya ruhago  muri Senegal  yamaze gutangaza ko yavuye kuri izi nshingano zo kuyobora umupira wa  Senegal, kungoma ye ikipe y’igihugu ya Senegal yatwaye  igikombe cya Africa ndetse hazamuka  na bakinnyi benshi babanya Senegal bagiye Iburayi.(#MickyJr)

Wydad yo mu gihugu cya Morocco mu rwego rwo kwitegura umwaka  utaha w’Imikino wa 2023-2024 irateganya gusaba  imikino ya gicuti na makipe akomeye iburayi arimo Fenerbahçe SK, Antalyaspor, Trabzonspor zose zo muri Tunisia.(#MickyJr)

Nibombé Daré yamaze  kuba umutoza mushya w’ikipe  y’igihugu ya Togo  asimbuye Paulo Duarte  Umunya-Portugal w’imyaka 55 watoje amakipe atandukanye arimo na Burkina Faso. Mu gihe uyu mutoza mushya wa Togo Nibombé Daré nta bigwi bihambaye afite mu butoza gusa akabayarakiniye ikipe y’Igihugu ya Togo.(#MickyJr)

Abakinnyi bazahagararira Ikipe y’Igihugu y’abagore mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi, batangiye umwiherero ubategurira kuzitwara neza muri iyi mikino izabera mu Rwanda, ni umwiherero watangiye kubera muri Petit Stade i Remera ku wa Mbere, tariki ya 15 Nyakanga 2024.(#Igihe)

APR FC biravugwa ko iri mu biganiro n’aba rutahizamu bagera kuri babiri bakomoka mu gihugu cya Nigeria kugira ngo bazayifashe mu mwaka w’imikino utaha wiganjemo amarushanwa nyafurika iyi ikipe y’ingabo z’igihugu izitabira.(#DailyBox)

Mangwende yatandukanye na FAR Rabat ahita asinyira indi kipe, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya FAR Rabat muri Maroc, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yamaze kwerekeza mu cyiciro cya mbere muri Cyprus, AEL Limassol.(#Isimbi)

 Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda ni yo izaba irimo imisozi myinshi mu myaka itanu ishize, Shampiyona y’Isi iteganyijwe kubera mu Rwanda mu 2025, ishobora kuzaba ari iya mbere izaba ikomeye mu myaka itanu ishize kuko izaba igizwe n’imisozi myinshi cyane.(#Igihe)

Myugariro Runanira Amza afunzwe azira kwiba umunyezamu Kwizera Olivier, Bivugwa ko uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yibye Kwizera Olivier na we wakiniye Rayon Sports, APR FC, ikipe y’igihugu Amavubi ubu akaba ari muri Al Kawkab muri Saudi Arabia ibihumbi 27 by’Amadorali.(#Isimbi)

Ntwari Fiacre yasezeye kuri TS Galaxy yemeza ko yerekeje muri Kaizer Chiefs atanzweho agatubutse, Umunyezamu Ntwari Fiacre w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yasezeye ku ikipe yari asanzwe akinira muri Afurika y’Epfo ya TS Galaxy yemeza ko yuburiye paji muri imwe mu makipe akomeye muri icyo gihugu: Kaizer Chiefs FC ku masezerano y’imyaka itatu.(#KGLNews)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *