Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]:APR FC ikomeje kwereka igihandure  amakipe muri Tanzania, Fiston Kalala Mayele yongeye  kwandika amateka akomeye mu mupira  wo muri Africa

Mu mukino wa karahabutaka  mu gihugu cya Misiri  ikipe ya  Al Ahly  byarangiye itsinze Pyramids FC  ibitego 3-2  gusa Pyramids FC   yagumanye umwanya wa  mbere, gusa ubu irarusha amanota 8 gusa kandi ikipe ya Al Ahly  ifite imikino 4 y’ibirarane.(# Egyptian Premier League)

Fiston Kalala Mayele Umunya-Repubulika Iharanira  Demokarasi ya Congo yamaze kuzuza  ibitego 100 mu gihe amaze akina umupira  w’amaguru  AS Vita Club(27), Young Africans(53), Pyramids (16), DR Congo(4).(#MickyJr)

Umukino wanyuma  wa CAF Super Cup uhuza ikipe yatwaye  CAF Champions League na  confederations Cup biteganyijwe ko uzaba taliki ya 27 /09/2024 ugahuza Al Ahly   yatwaye CAF Champions League ndetse na Zamalek SC yatwaye  CAF confederations Cup ukazabera i Riyadh muri Saudi Arabia.(#MickyJr)

Rutahizamu w’Umunya-Mauritanie, Mamadou Sy uherutse gusinyira Ikipe ya APR FC yafashije iyi kipe kwisubiza umwanya wa mbere mu mikino ya CECAFA Kagame Cup y’umwaka wa 2024, nyuma yo kuyitsindira igitego kitagomborwa imbere ya El Merreikh Bentiu, kiberekeza muri ½.Wari umukino wa kabiri wo mu Itsinda Ikipe ya APR FC yesuranagamo na El Merreikh Bentiu.(#APRFC)

Kapiteni w’ikipe ya APR Niyomugabo Claude niwe wahawe igihembo cy’Umukinnyi mwiza  w’umukino (Man of the Match) muri uyu mukino wa  kabiri  mu itsinda bakinagamo na El Merreikh Bentiu  yomu gihugu cya Sudan y’Epfo yahembwe agera kuri 300 000 TZS  asatira 150 000 Frw.(#APRFC)

Nyuma yo gutangaza italiki  ya  03 /08/2024  nk’umunsi   w’igikundiro  cyangwe  “Rayon Day”  gusa ikirinda gutangaza aho bizabera  ndetse n’uwo bazakina kuri uyu munsi byamenyekanye ko ibi birori bizabera muri   Sitade Amahoro iherutse gutahwa ku mugaragaro na Perezida Kagame. Gusa ikipe bazakina yo yagizwe ibanga rikomeye.(#Umuryango-Igihe)

Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda  “Amavubi”  Fiacre Ntwari yaba agiye kwerekeza mu ikipe ya  Kaizer Chiefs yo mu gihugu cya Africa y’epfo avuye mu ikipe ya TS GALAXY yo muri icyo gihugu n’ubundi aho ashobora gutangwaho asaga $400K.(#DailyBox)

Niyigena Clément ntatewe ubwoba na myugariro mushya, Alliou Souané  myugariro w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu[ APR FC] n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Niyigena Clément abona nta mukinnyi ugira umwanya uhoraho mu kibuga, ko kubona umwanya ubanza mu kibuga biva mu gukora cyane hanyuma umutoza akihitiramo.(#KGLNews)

Ku wa Gatatu, tariki 10 Nyakanga 2024, kuri Stade Kamena iherereye mu Karere ka Huye habereye imikino ya nyuma y’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu bagabo ndetse n’abagore, yari agamije kongerera ubumenyi abaturage kuri ‘Gahunda ya Leta yo guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe’ yiswe “Climate change & NDCs Awareness Campaign through Football Competition 2024” ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.(#Igihe)

Ikipe ya Rayon sports yatangaje ko yamaze gusinyisha Ishimwe Fiston amasezerano y’imyaka ibiri, uyu musore akaba yakiniraga ikipe ya A.s Kigali ndetse wari umaze iminsi akoreramo imyitozo, ibi Rayon Sports yabitangaje  ibinyujije kumuga nkonyambaga zayo.(#DailyBox)

Mugisha Igor na Ndayishimiye Naci Prosper bari mu batoza 25 b’abanyafurika bitabiriye amahugurwa bazaherwa mu mikino y’impeshyi ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, “NBA Summer League” .(#Igihe)

Azam yabibye icyikango mu bakunzi ba APR FC bitegura kwesurana. Ikipe ya Azam FC iri mu myiteguro ihambaye mbere yo kwesurana n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC mu Mikino ya CAF Champions League yanyagiye ikipe ya Zimamoto yo muri Zanzibar; abakunzi ba APR FC bikangamo.(#KGLNews)

Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati yugarira agiye gusubira muri APR FC yari amaze umwaka avuyemo, Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira avuga ko uyu mukinnyi w’ikipe ya Avenir Sportif de la Marsa yo muri Tunisia agomba gusubira mu ikipe ya APR FC.(#Igihe)

Umukinnyi ukina mu bwugarizi bw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, Mutsinzi Ange Jimmy, yafashije ikipe ye ya Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan kubona intsinzi yayo ya mbere muri UEFA Europa League ya 2024/2025 imbere ya FC Sheriff yari mu rugo. Ni umukino warangiye iyi kipe ya Mutsinzi Ange ibonye intsinzi y’igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 88.(#IMFURAYACU Jean Luc)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *