Paper Talk[Rwanda&Africa]: Zamalek SC yongeye gukora ibara! Transfer mu Rwanda zashyushye Rayon Spors, APR FC ,Mukura VS
Igihugu cya Morocco kigiye gutangira umushinga mugari wokubaka sitade nini kandi igezweho izaba ifite ubushobozi bwo kwakira byibuze ugereranyije abantu 115,000 bicaye neza bitegura kwakira igikombe cy’isi cya 2030.(#Micky Jr)
Eric Sekou Chelle uy’umutoza ukomoka mu gihugu cya ivory coast gusa yakiniye ikipe y’igihugu ya Mali arinayo yatozaga, yamaze rero kwirukanwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali nyuma yokubona amanota 5 mumikino 4 yogusha tike y’igikombe cy’isi.(#Supersport)
Ibihugu byo mu majyaruguru ya Africa birigutekerereza hamwe kukuba bashyiraho irushanwa ribahuza rizaba ry’itwa “North African Clubs Champions League” aho kwikubitiro yazitabirwa n’amakipe avuye mubihugu birimo Egypt,Libya, Tunisia,Algeria na Morocco.(#Micky Jr)
Ikipe ya Zamalek SC yegukanye igikomba cya Caf Confederations cup cy’uyu mwana w’imikino wa 2023/2024 byarangiye ntizakina imikino y’umwaka utaha w’imikino wa Champions League nya Africa ukaba umwaka w’imikino wa kabiri w’ikurikiranya batitabira.(#Egyptian Premier League)
Al Ahly Benghazi yamaze gusinyisha rutahizamu wumuhanga cyane w’imyaka 22 w’itwa John Mano nyuma yogusohoka muri Al Hilal yomugihugu cya Sudan, akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri arumukinnyi w’iyi kipe.(#Micky Jr)
Umuzamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria w’imyaka 28 yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Merriekh SC avuye mu ikipe ya Enyimba FC akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, uy’umuzamu yakiniye amakipe atandukanye arimo Giwa FC, Sunshine Stars ndetse Abia Warriors.(#Daily Post Nigeria)
Joshua Mutale w’imyaka 22 ukomoka mu gihugu cya Zambia arifuzwa cyane n’ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania ndetse banohereje abantu bayo muri Zambia kugirango barangizanye n’uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Power Dynamos.(#Micky Jr)
Tariki ya 15 nyakanga, 2024 ikipe ya Orlando Pirates yo mu gihugu cya Africa yepfo izakina umukino wa gicuti n’ikipe ya Sevilla yo mu gihugu cya Esipanye umukino uzabera kuri Jesús Navas Stadium gusa n’umukino uzakinwa ntabafana.(#Hollywoodbet)
Umurundi Niyonizeye Fred w’imyaka 22 wavugwaga muri Rayon Sports, yasinyiye Mukura VS amasezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Kamena 2024, Niyonizeye Fred yakiniraga ikipe ya Vital’o yo mu Burundi.(#Mukura VS)
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yateye ipine ibirori byo guhemba abahize abandi muri shampiyona y’umwaka mwaka w’imikino wa 2023-24 bikurwa ku wa Gatandatu bishyirwa muri Kanama 2024.(#RwandaPremier League)
Amakipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball mu batarengeje imyaka 20 mu bahungu n’abakobwa, yageze ku mukino wa nyuma wa Zone V aho azahura n’aya Uganda.(#Isimbi)
Mukanemeye Madeleine ‘Mama Mukura’ usanzwe ari umukunzi wa Ruhago mu Rwanda, yatoranyijwe nk’uzatambagiza Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans (VCWC) mu bice binyuranye by’u Rwanda.(#Igihe)